Gasabo: Umusore w'imyaka 18 yishwe atewe ibyuma

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-01 10:28:07 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Nibwo abaturage batuye ahanzwi mu Mukinyamerika mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, basanze mu kibuga cy'igishirizwamo ibinyabiziga, umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 18, bikekwa ko yishwe n'insoresore zimuteye ibyuma.

Bamwe mu baturage bari ahagaragaye nyakwigendera, babwiye ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko nyakwigendera yabonetse ari uko umuzamu urinda ahantu yahanyuze agenda akamubona noneho nawe ahita ahuruza abandi.

Umuturage utashatse ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaraga, yagize ati" Umuzamu urinda hariya niwe wamubonye bwa mbere noneho amwitegereje abona yapfuye ariobwo yahise atangira gutabaza natwe tukahagera".

Andi makuru umunyamakuru yabashije kumenya ni uko uyu musore utamenyekanye neza amazina ye, ni uko yacuruzaga ibintu bitandukanye( Uduconco) atagiraga urugomo ndetse ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwe batorotse ariko hahise hafatwa umwe.

Aba baturage batuye muri aka Kagari ka Kagugu, basaba ubuyobozi guhagurukirab ikibazo cy'insoresore zikomeje guteza urugomo cyane ko hari izidafite aho kuba.
Nyina w'uyu musore wateraguwe ibyuma kugeza ashizemo umwuka, ntiyabashije kuvugana n'itangazamakuru ubwo yari ari ahari umurambo.

Mu gihe cy'ibyumweru bibiri gusa, muri aka kagari ka Kagugu hamaze kwicirwa abantu babiri barimo umukozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB wishwe wabonetse mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024n yapfuye aryamye hasi mu isibo y’Ubumanzi, mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Kagugu bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Inkuru irambuye ni Mukanya!!!!!!!!!!!

Related Post