Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Zaza na Mugesera, bavuga ko babangamiwe n'amafranga y'umusoro bakwa kugira ngo bambuke inzira ihuza iyo Mirenge yombi, aho umuntu umwe acibwa amafaranga 100Frw mu gihe ufite ikinyabiziga nk'igare atanga 200Frw, mota akaba amafaranga 500Frw.
Abafite iki kibazo by'umwihariko n'abanyura mu nzira iri ku nkengero y'ikiyaga cya Mugesera, mu gishanga rwagati bavuga ko gutanga ayo mafaranga bibagiraho ingaruka zikomeye kuko utayafite adashobora kwambuka atayatanze.
Umwe yagize ati:"Ni igiceri cy'ijana (100Frw), uko uciyeho ugomba guhora (gutanga amafaranga), waba utayafite ugasubirayo, njyewe hari igihe nahanyuze ntayafite bansubizayo....twazubiye inyuma tuzenguruka I Zaza Makoma..."
Aba baturage bakomeza bavuga ko bafashwa guhabwa inzira ikwiye bagaca ukubiri n'itangwa ry'amafaranga ya buri munsi.
Bakomeza bavuga ko ayo mafaranga bayakwa n'abavuga ko baba muri koperative kandi bakaba bishyura na leta, bakavuga ko ari menshi ku muturage uhanyura inshuro nyinshi, ufite ikinyabiziga cyangwa uhanyuza amatungo.
Umwe ati:"Umuntu umwe ni amafaranga 100Frw, igare ni 200Frw, moto ni 300Frw ndetse n'amatungo arishyura Inka ni amafaranga 500Frw."
Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma kuri kibazo cy'aba baturage ariko inshuro zoze yagerageje ubu buyobozi ntibwashimye kwitaba telefone.
Icyifuzo cy'aba baturage ni uko leta yabubakira ikiraro kigezweho gihuza iyi Mirenge yombi bityo ubuhahirane bugakura hagati y'iyo Mirenge kuko ayo mafaranga abaremereye.
Abaturage bavuga ko bitoroshye kumenya aho ayo mafaranga ajya kuko yishyuzwa n'abaturage bahawe ako kazi hanyuma abaza kuyatwara bakitwikira ijoro baje kuyatwara, bagakeka ko ashobora kuba ahabwa ubuyobozi.
Like This Post? Related Posts