• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rw’ibanze rwa Ndora rwategetse ko Gitifu w’umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara n’abandi babiri barimo ufatwa nka ‘komisiyoneri’ bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Abaregwa ni abantu batatu ari bo Gatongore James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bose baregwa icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

James Gatongore wari Gitifu aregwa ko yakiriye ruswa y’amafaranga ibihumbi maganabiri (Frw 200,000) kugira ngo areke abenga inzoga zitemewe zizwi ku izina rya ‘Nyirantare’.

Jean Bosco Ntayomba we afatwa nka komisiyoneri wa gitifu, ayo mafaranga ngo ni we wayahawe maze na we ayahereza gitifu James Gatongore.

Jean Bosco Ntayomba yumvise uwitwa Uwaribyo Olivier na Niyomugabo Emmanuel ko bagomba gutanga amafaranga ibihumbi maganabiri (200,000frws) buri wese akazana amafaranga ibihumbi ijana (100,000frws) maze na we agahita ayaha gitifu Gatongore James kugira ngo bemererwe kwenga inzoga za nyirantare nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Intandaro yo gufatwa kw’aba bantu, ubushinjacyaha buvuga ko uwatswe ayo mafaranga yagiye gutanga amakuru ku ushinzwe iperereza muri Polisi (IO Police Gisagara) na we abimenyesha ukuriye RIB mu karere ka Gisagara (DCI).

Icyo gihe RIB na Polisi bashatse amafaranga ibihumbi ijana (100,000frws) inoti zifite numero zitandukanye bayaha uwo muntu kugira ngo aze kuyaha Ntayomba Jean Bosco ufatwa nka komisiyoneri wa Gitifu Gatongore, na we arayamushyira.

Emmanuel Niyomugabo yaje guha Ntayomba Jean Bosco amafaranga ibihumbi ijana nyuma y’umwanya muto, kandi umwe woherejwe na RIB na Polisi na we yahise aha amafaranga ibihumbi ijana Ntayomba Jean Bosco, ndetse anamuhemba amafaranga ibihumbi bitanu kuko abashije kubahuza na Gitifu James Gatongore, kugira ngo bemererwe kwenga no gucuruza inzoga za nyirantare.

Bidatinze kandi inzego z’umutekano ari zo RIB na Polisi zari hafi aho zahise zibafata, ndetse na ya mafaranga bayasanga mu modoka ya James Gatongore nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Ubushinjacyaha bushingiye ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bose bakekwaho icyaha baregwa, bugasaba urukiko rw’ibanze rwa Ndora ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Gitifu James Gatongore imbere y’urukiko yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ibyakozwe byose ari umugambi wacuzwe na Sebasaza Emmanuel wari ukuriye RIB mu murenge wa Gikonko (CI) mu karere ka Gisagara, dore ko Gitifu Gatongore yayoboraga umurenge wa Gikonko nyuma aza kwimurirwa i Mamba.

Gitifu Gatongore yavuze ko yabonye Sebasaza aza amuniga ari kumwe n’undi muntu, baragundagurana ndetse bararwana abaturage barahurura kurwana birarekera maze bajya kuri RIB, gitifu James Gatongore akavuga ko yatotejwe.

Gitifu Gatongore yavuze ko uriya ukuriye RIB mu murenge wa Gikonko ari we Sebasaza yamye amugendaho, aho yigeze no kumutega urumogi amubeshyera maze icyo gihe umuyobozi w’akarere ka Gisagara Jerôme Rutaburingoga aza kubunga, Sebaza asaba imbabazi gitifu Gatongore, ariko nyuma ngo ntiyanyurwa akomeza kumugendaho, kandi gitifu Gatongore ayo mafaranga yayabonye atazi aho yavuye akemeza ko ari Sebasaza wayazanye mu modoka ye.

Gitifu Gatongore James we yasabye urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe.

Jean Bosco Ntayomba we yavuze ko ibyakozwe byose atari abizi ko nyuma yaje kumenya ko ibyakozwe byose ari akagambane ka Sebasaza.

Yagize ati “Ukuriye Ingabo i Gisagara, ukuriye RIB, ukuriye Polisi baje aho mfungiye basaba ko nashinja Gitifu Gatongore, ariko ndabatsembera. Njyewe nta cyaha nakoze, ndasaba ko nakurikiranwa ntafunze.”

Emmanuel Niyomugabo na we yavuze ko yakubiswe n’abamutwaye ageze muri RIB akemera ko ayo mafaranga yayahaye Gitifu Gatongore James, ariko nyamara ntayo yamuhaye ari na byo yavuze mu Bushinjacyaha.

Akavuga ko uriya RIB na Polisi bahaye amafaranga asanzwe afungisha abantu kuko hari n’Umupolisi yabeshyeye ko yamuhaye ruswa akamufungisha, ari na byo ngo byabaye.

Akemeza ko nta mafaranga ya ruswa yahaye Ntayomba Jean Bosco ngo amuhere Gitifu Gatongore James, na we agasaba ko yakurikiranwa adafunze.

Me Rubayiza Fikilini Michel wunganira abaregwa yavuze ko ibyabaye byose ari akagambane kacuzwe na Sebasaza Emmanuel akavuga ko muri raporo bahawe n’urwego DASSO ntaho uriya inzego zakoresheje agaragara mu benga inzoga za nyirantare, bityo ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, kandi abakiriya be bakaba bakurikiranwa badafunze.

Me Havugimana Xavier Dominique na we wunganira abaregwa yavuze ko uwakoreshejwe n’inzego ari umuntu uzwiho imyitwarire mibi, aho yafungiwe muri za Kasho zitandukanye, afungirwa muri transit center zitandukanye bityo ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, kuko imyitwarire ye inakemangwa abakiriya be bakaba bafungurwa by’agateganyo.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rasanga nubwo Gatongore James avuga ko ibyabaye ari akagambane ka Sebasaza Emmanuel bari basanzwe bafitanye amakimbirane, agacura umugambi wo kumugerekaho icyaha nta shingiro byahabwa kuko nta kimenyetso abitangira, kandi igikorwa cyo gufata abaregwa ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, kandi gitifu Gatongore James ntiyabashije kugaragaza ububasha Sebasaza afite bwo gukoresha izo nzego ibyo ashaka, dore ko we ari ku rwego rw’umurenge.

Urukiko rusanga ikurikiranacyaha ryarimo n’ukuriye RIB ku rwego rw’akarere ka Gisagara, byumvikane ko nta kuntu Sebasaza yari guha amabwiriza umukuriye mu rwego rw’akazi.

Urukiko rurasanga gitifu Gatongore avuga ko amafaranga yasanzwe mu modoka ye yarazanwe na Sebasaza ashaka kuyamwitirira, nabyo nta shingiro byahabwa kuko nta kimenyetso abitangira, mu gihe uwatumwe n’inzego yemeza ko ari we wari umaze kuyamuha, ndetse na Niyomugabo Emmanuel na we yari amaze kuyatanga, ndetse ibi bikemezwa na Raporo ya RIB kandi itakozwe na Sebasaza.

Urukiko rurasanga kuba Emmanuel Niyomugabo yageze mu rukiko agahakana ibyo yavuze muri RIB nta shingiro byahabwa, kuko atarekana ikimenyetso ko ibyo yavuze yari yashyizweho agahato.

Urukiko rurasanga mu iperereza ryakozwe na RIB hari amafoto agaragaza uko gitifu Gatongore James na Ntayomba Jean Bosco bafatanywe amafaranga bari bamaze guhabwa, kandi ayo mafoto agaragaza amwe mu mafaranga bafatanywe ndetse afite ibimenyetso byari byabanje gushyirwaho n’inzego zishinzwe iperereza mbere y’uko bayahabwa.

Urukiko rusesenguye rukavuga ko ibimaze kugerwaho n’ubushinjacyaha mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma Gatongore James, Jean Bosco Ntayomba, Emmanuel Niyomugabo bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Urukiko rusanga kuba hari impamvu zikomeye zituma Gatongore James,Jean Bosco Ntayomba ndetse na Niyomugabo Emmanuel bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke kandi kikaba ari icyaha cy’ubugome gihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, ndetse mu bagikekwaho hakaba harimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge (Gitifu) wari ukwiye kuba intangarugero mu kukirwanya, ari mpamvu bagomba gukurikiranwa bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kuko bakurikinywe bari hanze bashobora kubangamira iperereza, ndetse bakanatiza umurindi ikorwa ry’icyo cyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments