Dubai: Inyubako ndende ku Isi yacanwe mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-02 10:08:59 Amakuru

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2024, Nibwo imwe mu nyubako ndede ku Isi iherereye mu mujyi wa Dubai, Burj Khalifa, yakijwe amabara agize ibendera ry’u Rwanda, Ubururu, umuhondo n’icyatsimu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi Mukuru w’Ubwigenge rwabonye ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Ibihugu bitandukanye, ndetse n’abayobozi batandukanye ku Isi bifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza uyu munsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.

Uyu munsi kandi ku rwego rw’igihugu wizihirijwe muri Stade Amahoro aho banayitashye ku mugaragaro kuva yavugururwa.

Related Post