Ingabo z’u Rwanda zakoze ibishoboka kugirango Abanyarwanda bose bafatwe kimwe-Perezida Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-04 21:37:44 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, Nibwo Paul Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, Sitade Amahoro yari inkambi y’impunzi zarindiwe umutekano n’ingabo za RPA-Inkotanyi.

Ati “Mu myaka 30 ishize, iyi nyubako yari inkambi y’impunzi n’ubutabazi. Abanyarwanda bavaga mu bice bihakikije bahungiye hano, bahashaka umutekano kandi abenshi batabawe n’ingabo za RPA. Ni igikorwa cyabaye inshuro zitabarika hirya no hino mu gihugu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko itariki ya 4 Nyakanga ari umunsi wo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda no guha icyubahiro izabuze ubuzima bwazo ziri muri uru rugamba.

Yagize ati “Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi wo kwibuka abagize uruhare mu kubohora igihugu n’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo kibohorwe. Inzego z’umutekano zacu ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano wacu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bushakashatsi bwakozwe kenshi, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziza ku mwanya w’imbere mu zifitiwe icyizere n’abaturage, bitewe n’ubwitange mu kubaka igihugu ndetse n’imyitwarire myiza.

Ati “Mu bushakashatsi bw’ikusanyabitekerezo bwakozwe ku nzego za Leta, Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bizeye cyane inzego z’umutekano. Ntabwo ari impanuka. Nyuma ya jenoside, ikintu cya mbere Abanyarwanda benshi bahuye na cyo mu buyobozi bushya ni ingabo zacu.”

Yasobanuye ko mu myaka 30 ishize, ibintu bitari bimeze neza, ariko ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibishoboka kugira ngo Abanyarwanda bose bafatwe kimwe, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa.

Ati “Uko ibintu byari bimeze mu gihugu byari bigoye binakomeye ariko ingabo zacu zakoze buri kimwe mu bubasha bwazo, zifata Abanyarwanda bose kinyamwuga kandi mu buryo bwuje ubumuntu.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko n’ubu ngubu, ingabo z’u Rwanda zikiri hafi y’abaturage, aho zigira uruhare mu bikorwa bifitiye akamaro igihugu birimo kubaka ibikorwaremezo na serivisi z’ubuvuzi.

Ati “Iki gikorwa cyo kwizerana twita ‘igihango’ ni umusingi igihugu cyacu cyubakiyeho. Ntabwo byari byoroshye, kugendera ku ndangagaciro no guhozaho byari bikomeye ariko iyo mbuto yo gukora ibikomeye ni nziza rwose.”

Related Post