Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya byagabye ibitero bya drone z’ubwiyahuzi mu misozi miremire ya Minembwe, bihitana abasivili barindwi.
Ibiganiro bya Doha
byahuzaga Leta ya Congo na AFC/23 byasubitswe hemeranyijwe ku gahenge kagombaga
kubahirizwa n’impande zombi ariko ingabo za Leta zikoresha ibyo bihe zigaba
ibitero bya drones ku bice bigenzurwa na M23.
AFC/M23 ivuga ko ibice FARDC igabaho ibitero ari ibituwe n’abasivili
benshi nyamara umuryango mpuzamahanga udafata iya mbere ngo ubyamagane.
Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrance Kanyuka abinyujije kuri X
yatangaje ko kuva ku wa 29 Werurwe 2026 saa 20h45 kugeza saa Moya za mugitondo
ku wa 30 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo za FARDC zarashe ibice bituwe cyane
n’abaturage.
Ati “Ibitero bitarobanura byagabwe hifashishije drones
z’ubwiyahuzi byibasiye ibice bituwe cyane bya Mikenken a Gakenke mi bice
by’imisozi miremire ya Minembwe.”
Kanyuka yavuze ko ibi bitero bigize ibikorwa byo kurenga ku
mahame y’uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu.
Kanyuka kandi yavuze ko ingabo za FARDC zanateye agace ka Shanji
muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bahica abasivili barindwi abanda
20 barakomereka.
Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwagumye ku mwanzuro wabwo wo
kudakurikiza amasezerano bwiyemereye. Muri uko kwica amategeko bukomeje
gukorana n’abo muri FDLR bakabohereza ku rugamba bigaragaza umugambi wo
guhungabanya umutekano no kubiba iterabwoba mu baturage.”
Amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i
Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 ategeka RDC gusenya FDLR, u Rwanda rukabona
gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.