• Amakuru / MU-RWANDA


Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Sosiyete ya Kivu Belt, yagonze umunyonzi n’umugenzi yakuraga ku igare bombi bahita bitaba Imana nyuma yo kubaca hejuru. 

Ni impanuka yabereye ahitwa mu Ruvumera, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026. 

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi ibavanye mu Burengerazuba, irenze ahitwa i Nyabisindu ikomeza mu muhanda wa Ruvumera ari na ho yasanze abo bantu babiri bahagaze mu mpande z’umuhanda.

Abari aho impanuka yabereye bemeza ko imodoka yabagonze ibaturutse inyuma ikabaca hejuru, bagahita bitaba Imana. 

Iradukunda Serge, ucururiza hafi y’aho byabereye, yavuze ko impanuka ishobora kuba yatewe n’uko umushoferi yarangaye. 

Yagize ati: “Twabonye imodoka ibaturutse inyuma ibagonga itagabanyije umuvuduko ihita ibanyuraho irakomereza, byagaragaraga nk’aho umushoferi atari yababonye kuko iyo aza kubabona ntiyari kubagonga atyo.”

Yakomeje avuga ko abagenzi bari muri iyo modoka bavugaga ko uwo mushoferi yari yahereye kare atwara nabi, ndetse bakaba bari banatangiye kumwitotombera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko bakimara kumenya amakuru bihutiye gutabara.

Yagize ati: “Abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bahise bitaba Imana, imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi, naho iperereza rikaba ryatangiye, ubu umushoferi n’imodoka bifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.”

Polisi yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kurushaho kwitwararika no kugabanya umuvuduko, kuko amakosa mato ashobora guteza impanuka zikomeye zinatwara ubuzima bw’abantu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments