U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-05 18:37:25 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, Nibwo u Rwanda na Korea y’Epfo, byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$ yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Gihugu yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Woo-jin Jeong.

Ni amasezerano asinywe nyuma yuko Perezida Paul Kagame ahuye na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, mu Murwa mukuru w’iki gihugu, Seoul, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye ku wa 03 Kamena 2024, ubwo bari mu nama ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika.

Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu iterambere cy’abanya-Koreya, (KOICA), cyateye inkunga imishinga myinshi yibanda ku ikoranabuhanga, guhanga udushya, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no kongera umusaruro w’ubuhinzi, aho mu 2022 gusa cyatanze miliyoni 173 z’amadolari.

Related Post