• Amakuru / MU-RWANDA


Uwizeye Juvénal wo mu Karere ka Karongi yasanzwe ku muhanda Karongi-Muhanga yapfuye, hakekwa ko yagonzwe n’imodoka, umushoferi yabona amwishe agahita akomeza.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ku wa 5 Mutarama 2026.

Saa Sita z’ijoro nibwo umugabo ucuruza mu isantere ya Gahama yatashye ageze mu nzira abona umurambo, arebye asanga ni Uwizeye Juvénal wapfuye.

Umugore wa nyakwigendera, Mukamana Florida yavuze ko umugabo we yari yavuye mu rugo agiye gushaka ibyuma bishaje, avuyeyo ajya kubigurisha kuko ariko kazi yari asanzwe akora.

Ati “Nahamagawe n’abaturanyi bambwira ko basanze uw’iwanjye yapfuye. Mpita mbyuka mpageze nsanga Polisi na RIB bamaze kuhagera. Bigaragara ko yagonzwe n’imodoka ariko iyo modoka ntabwo twayimenye kuko ntiyahagaze”.

Mukamana witabaje inshuti n’abavandimwe bakamufasha kubona 42.305 Frw yo gupimisha umurambo, 60.000 Frw yo kwishyura imodoka yatwaye umurambo, n’ibihumbi 50 Frw yo kugura isanduku yo kumushyinguramo, asaba ubuyobozi ko bwamufasha akabona impozamarira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Uwizeye juvénal yishwe n’ikinyabiziga cyamugonze.

Ati “Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Inama tugira abaturage ni uko bajya bataha kare”.

Gitifu Ayabagabo avuga ko ku bijyanye n’impozamarira, umuryango wa nyakwigendera wagana Ikigega cyihariye cy’ingoboka hagakurikizwa ibiteganywa n’itegeko.

Ikigega cyihariye cy’ingoboka nicyo gifite mu nshingano kwishyura ibyangijwe n’inyamaswa no gutanga impozamarira ku muryango w’umuntu wagonzwe n’ikinyabiziga ntikimenyekane.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments