• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Iyakaremye Jean Pierre uri mu kigero cy'imyaka mirongo ine (40) y'amavuko yagerageje kwiyahura akoresheje supaguru ayishyize mu nzoga za liquor ariko urupfu ruramwanga atabarwa atarapfa, ahita ajyanywa kwa muganga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kagangayire, mu Kagari ka Sheri, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05 Mutarama 2026.

Abaturage bavuga ko intandaro yo kwiyahura kwa Iyakaremye ari amakimbirane asanzwe afitanye n'umugore we dore ko mbere y'uko yiyahura yari yabanje kwandika ibaruwa avuga ko arambiwe kurushya abantu ndetse abasaba ko bazamurerera abana.

Bakomeje bavuga ko kubera ayo makimbirane umugore we yari amaze igihe yarahukanye Iyakaremye aba ari we usigarana abana.

Umwe yagize ati:"Yanyweye supaguru, yayivanze na biriya byuma bya liquor, asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we ni nayo ntandaro ya byose birimo no gushaka kwiyahura."

Aba baturage bavuga ko batazi ayo makimbirane yabo icyo ashingiyeho kuko umugore we asanzwe agaragaza imico myiza kandi akaba atajya no mu kabari ngo babe bavuga ko hari ibyo yaterwa n'ubusinzi.

Bakomeje bavuga ko bidakwiye ko hari umuntu wakwiyambura ubuzima kubera amakimbirane afitanye na mugenzi ko ahubwo mu gihe babona kubana byanze umwe aba akwiye kubisa undi bagatandukana cyangwa bakegera abandi babanye neza bakabagira inama.

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yabwiye itangazamakuru ko aka Karere gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako bari gukora ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane mu miryango.

Ubwo bukangurambaga bwatangiye gutanga umusaruro kuko hari imiryango 285 yabaga mu makimbirane ubu ikaba yaramaze kayavamo kubera ibiganiro n'inama bagiriwe.

Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda 

Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments