Bugesera: Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwima amatwi abarukoresha mu nyungu zabo(Uko kwiyamamaza byagenze)

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-06 12:28:04 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, Nibwo Nyakubahwa Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri Site ya Kindama ahari hahuriye abasaga ibihumbi 260 baturutse mu Karere ka Bugesera no mu bindi bice bituranye na ko.

Paul Kagame washimiwe uburyo yasubije ijambo u Bugesera, ahashyirwaga ibicibwa ubu hakaba hifuzwa guturwa na benshi, yavuze ko impamvu yatuye muri aka Karere ari ukugira ngo ahinyuze ibyavugwaga kuri aka gace mu myaka yashize.

Yashimangiye ko Abanya-Bugesera bakwiye iterambere n’ubuzima bwiza nk’ubw’abandi Banyarwanda bose ndetse “n’ibindi biracyaza”.

Yakomeje asaba urubyiruko rw’u Rwanda guharanira iterambere n’umutekano byarwo, rukima amatwi abagerageza kurukoresha mu nyungu zabo.

Ati "Twebwe n’urungano rwanjye […] twagize amahirwe yo kuba FPR. Ntabwo ari ziriya nyuguti gusa, FPR ni Politiki.

Ntabwo twabipfusha ubusa, cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, twifuza kubarera muri iyo politiki ya FPR yo gukotana, gukotanira umutekano n’amajyambere y’igihugu cyacu.

Mujye mwibaza, umuntu ni nk’undi. Haba hano mu Rwanda, mu baturanyi, i Burayi, amahanga ari ateye imbere cyane. Bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka. Ni yo mpamvu tubabwira, mukwiriye gutinyuka mukareba umuntu mu maso, mukamubwira ko ‘atari Imana yanyu’. Ntabwo ari bo Mana. Iyo ni yo ntego, ni yo politiki ya FPR, politiki y’Inkotanyi. Ni bwo mugera ku buzima mwifuza kugeraho. Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka, ntabwo ikizamubaho azacyishimira.

Hari na bariya bakoresha bamwe muri twe, bakabagira ibitangaza: Barabashuka. Buriya bazarinda basaza, bashiremo umwuka ntacyo bagezeho, ari ibikoresho gusa. Twe rero turebe igihugu cyacu, twirebe, turebane tumenyane. Tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe, bikwiriye kugera no ku wundi, kuri twese no ku gihugu cyose bityo tugatera imbere, iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo usibye kubana na bo neza nkuko Igihe kibitangaza.

Kuri iyi nshuro wari umunsi wa 10 wo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, kuva tariki ya 22 Kamena, aho Akarere ka Bugesera kiyongereye ku twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Kirehe yagezemo.

Kuva mu 2000 kuzamura, Akarere ka Bugesera kibasiwe n’amapfa ateye ubwoba, abaturage basuhukira mu bice bitandukanye by’igihugu bafunguza ngo barebe ko bwacya kabiri, mu gihe hari n’abo inzara yatwaye ubuzima, ariko ubu iyo uhatembera usanganirwa n’ibihingwa bitoshye mu bishanga no mu masambu ari mu bice bitandukanye.

Kuva winjiye muri aka karere uhita utangira kubona abagore batwaye amagare bahetseho umusaruro uvuye mu mirima cyangwa bari mu bushabitsi bunyuranye.

Muri aka karere ibikorwaremezo bizamuka umunsi ku wundi, ndetse ubu hari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizajya cyakira abagenzi nibura miliyoni 8,2 mu mwaka. Biteganywa ko ku isaha iriho abagenzi benshi kizaba gishobora kwakira abantu 1225.





Related Post