Umukobwa witwa Ingabire Nadine wakoraga uburaya, yasanzwe mu cyumba cy’inzu yitwa Montana Guest House ikodeshwa n’abashaka ku ryama (lodge) yapfuye, umurambo we uri munsi y'igitanda unaziritse, bikekwa ko yishwe n'abagabo babiri (2) bari bari gusambana.
Ibi byabereye ahazwi nka Sodoma, mu Mudugudu wa Marembo I, mu Kagari ka Kanserege, Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 06 Mutarama 2026.
Abasanzwe bazi nyakwigendera bavuga ko uwo mukobwa yari asanzwe ari indaya ndetse ngo yaherukaga kugaragara ari kumwe n’abagabo babiri.
Ubaturage batuye muri ako gace Ingabire yari yafashemo icyumba bavuga umukobwa uhakora yabonye umurambo wa nyakwigendera ubwo yari agiye muri icyo cyumba.
Yagize ati:"Umukobwa ukora hariya mu kabari yagarutse ataka, ngo umuntu arapfuye. Ngiye bakinguyeho gato ndungurutsemo, sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda mbona aryamemo yubitse inda. Ni ishuka yarazirikishije amaguru, mu kanwa naho yavuyemo amaraso gato."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, avuga ko mu gitondo bamenye ko uwitwa Ingabire Nadine yapfiriye muri lodge.
Yagize ati:"Police n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego twageze ahabereye ubu bwicanyi. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Ndetse ibikorwa byo gushakisha ababikoze byatangiye."
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma kandi ko hanafashwe ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa no mu iperereza.