Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize Uganda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bazajya basabwa kubanza gutanga ibihumbi 15$ nk’ingwate, kugira ngo bahabwe Visa.
Ni icyemezo gikubiye
mu itangazo Amerika yashyize hanze ku wa 6 Mutarama 2025, igaragaza urutonde
rushya rw’ibihugu umuturage azajya asabwa gutanga aya mafaranga kugira ngo
ahabwe Visa.
Iyi gahunda yo gutanga ingwate yatangiye muri Kanama 2025, aho
yashyizweho nk’imwe mu ngamba zo gukumira abimukira barenza igihe bemerewe kuba
muri Amerika n’abandi badafite ibyangombwa.
Muri iyi gahunda umuturage uturuka mu bihugu birimo Uganda,
Algeria, Angola, u Burundi n’ibindi asabwa gutanga ingwate iri hagati ya 5.000$
na 15.000$ kugira ngo yemererwe Visa.
Iyi ngwate kandi izajya itangwa kuri Visa zigihe gito zirimo
iz’ubukerarugendo cyangwa iy’ubucuruzi.
Leta ya Amerika isobanura ko iyi ngwate izajya iba ari
amafaranga y’ubwishingizi ku gihe umuntu yaba yarenze ku mategeko n’amabwiriza
agenga Visa yasabye harimo no kutarenza igihe iyo Visa izamara.
Kubasha kwishyura iyi ngwate kandi ntabwo bivuze ko uba wemerewe
Visa, icyakora igihe utayihawe uzajya usubizwa aya mafaranga ndetse n’umuntu
ubasha kwerekana ko atigeze yangiza amabwiriza yose ya Visaa nawe azayasubizwa.
Ku rundi ruhande aya mabwiriza asa n’agoye ibihugu byinshi cyane
cyane ibyo muri Afurika. Nka Uganda mu 2024 umuturage yabarirwaga ko yinjiza
hagati ya 987$ na 1.073$ mu mwaka.
Ibi bihugu bishya bizatangira gukurikiza aya mabwiriza ku wa 21
Mutarama 2026. Bivuze ko umuturage wo muri Uganda ushaka kugirira uruzinduko
muri Amerika asabwa ari hagati ya Amashiringi miliyoni 18,7 na miliyoni 56,1 y’ingwate
ya Visa.
Ni mu gihe umutarage wa Amerika ushaka kuza muri iki igihugu we
yishyura 160$ ya viza gusa.
Kugeza ubu ibihugu 38 nibyo bizajya bitanga iyi ngwate birimo
Antigua and Barbuda, Bangladesh, Bénin, u Burundi, Cape Verde, Cuba, Djibouti,
Dominica, Fiji, Gabon, Côte d’Ivoire, Kyrgyzstan, Népal, Nigeria, Sénégal,
Tajikistan, Togo, Tonga, Tuvalu, Uganda, Vanuatu, Venezuela and Zimbabwe
n’ibindi.