Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w'imyaka 74 y'amavuko, ukekwaho kuba ku itariki ya 19 Ugushyingo 2025, Saa Munani z’ijoro (2h00') yarashatse kwica umugore we w’imyaka 57 y'amavuko amukubise umuhoro mu musaya.
Icyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Gitarama, mu Kagari ka Mukomacara, mu Murenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo,
Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu ibazwa rye, ukekwaho icyaha yavuga ko ubwo bari baryamye byageze mu ma Saa Munani z’ijoro (2h00') arabyuka afata umuhoro wari munsi y’uburiri awumukubita mu musaya amusigaho aragenda.
Yakomeje asobanura ko nyuma ubwo yari agarutse avuye mu Karere ka Kirehe aho yari yarahungiye, yishyikirije polisi, avuga ko yamuhoye ko yahoraga amuca inyuma kandi ko n’umusambane we iyo babaga bahuriye mu nzira yamutukaga, bityo abisabira imbabazi.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cy’ ubwinjiracyaha bw’ ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk'uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Like This Post? Related Posts