Ahoyikuye Jean Paul bitaga Mukonya wari Myugariro wa AS Kigali yitabye Imana , nyuma yo kugongana n'umunyezamu , agata ubwenge yagera kwa muganga agahita yitaba Imana .
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 06 Nyakanga 2024 ,nibwo humvikanye inkuru y'incamugongo , ko uyu musore wakiniraga AS Kigali yitabye Imana , amakuru dukesha Nsabimana Eric Zidane bakinanaga muri uyu mukino , avuga ko uyu musore yagonganye n'umunyezamu , hanyuma amufasha kutamira ururimi , gusa atungurwa no kumva ko yitabye Imana ageze ku bitaro bya Nyarugenge .
Ahoyikuye Jean Paul bitaga Mukonya yitabye Imana azize kugongana n'umunyezamu
Zidane yagize ati " twari twagiye gukina we yakiniraga ikipe ya nyamirambo, njyewe nkinira ikipe ya Kacyiru nakuriyemo , twakiniraga Mageragere, umukino ugitangira nko ku munota wa 15 , yagonganye n'umuzamu yikubita hasi , nabonye abantu ibintu byabagoye njya kubafasha kugarura ururimi , ndanarugarura rwose , ariko ntunguwe no kumva ko yapfuye ageze kwa muganga , Zidane asoje avuga ko we yabonaga ntacyo akibaye kuko atari yamize ururimi.
Ahoyikuye Jean Paul bitaga Mukonya, yamenyekanye mu ikipe ya Kiyovu Sports, ubwo yagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro muri 2019, uyu musore yakiniraga ikipe ya AS Kigali.