Intare ntizivamo imbwa rwose, ziguma ari intare zigasaza ari intare-Paul Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-07 22:25:48 Amakuru

Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi akaba n'Umukandida wawo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yasabye urubyiruko, arwibutsa kuzirikana ko rukwiye kuba urw’umumaro mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame wakiriwe n’ibihumbi by’abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo yabibukije ko guhitamo FPR ari ugutora amajyambere, ubumwe.

Yagize ati “Ariko icyo gikorwa ni demukarasi, si byo?’’

Yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo kuganisha Igihugu mu cyerekezo cyiza.

Ati “Abakiri bato ni mwe benshi, ndababona hano, ubwo ibihe biri imbere ni ibyanyu, muzabe za ntare, ntimuzabe imbwa. Intare ntizivamo imbwa rwose, ziguma ari intare zigasaza ari intare.’’

Kandida-Perezida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko abatoya bafite inshingano yo gukomeza “rwa rugendo rw’abaje mbere yanyu.”

Ati “Bamwe bambutse bakongera bakagaruka banyuze hano. Ubu ni inshingano yanyu mu bihe biri imbere, mu bihe biri imbere ni ugutera imbere, ni amajyambere, nta kongera gusohoka usohokejwe n’ukubuza kubaho ejo buri bucye. Ni ugusohoka wabigennye, ubishaka ufite ibyo ugiye gukora hanze, ukagarukira aho ushakiye ari wowe ubigennye nanone.’’

Paul Kagame yashimangiye ko igikorwa cy’amatora cyegereje bazagikora bazirikana ku mateka yo kubohora Igihugu kandi buri wese mu rwe ruhande akanoza ibyo ashinzwe mu kwihutisha iterambere.

Yabwiye ab’i Nyagatare na Gatsibo ko ari ngombwa gukomeza kubagezaho ibikorwaremezo no gukora ibishoboka mu guteza imbere Igihugu mu bihe bitandukanye.

Paul Kagame yabwiye aba baturage ko azasubira kubashimira nibamara gutoza neza.

Umukandida wa FPR yashimye abagize imitwe ya politiki yiyemeje kwifatanya na yo kuko bagize amahitamo meza kuko n’ubusanzwe bafite ibitekerezo byiza bizafasha igihugu gutera imbere.

Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare, yakomereje mu ka Kayonza na ko ko mu Ntara y’Iburasirazuba.
Munyamazi Sadate yari yaje gushyigikira Paul Kagame



Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa yari yaje gushyigikira Paul Kagame

Related Post