RDC: Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo by'igihugu ari mu mazi abira nyuma yo kuganira na Koffi Olomide

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-11 14:33:36 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, Nibwo umuyobozi wa   Radio na Televisiyo by’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, yahagaritse umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy amuziza ko yakiriye umuhanzi Koffi Olomide muri Sitidiyo hanyuma ntabashe ku muvuguruza ku bisubizo yatanze kukibazo yarabajijwe kijyanye n’intambara zikomeje kubera mu Burasirazuba bw'iki Gihugu.

Mu itangazo Umuyobozi mukuru wa Radio na Televisiyo by’igihugu,  Elenge Nyembo Sylvie yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo, avuga ko ku itariki ya 06/07/2024, umunyamakuru Kabasele Mbuyi Jessy usanzwe ayobora ikiganiro ‘Le panier the morning show’ yakiriye umuhanzi w’ icyamamare muri Congo no muri Afurika yose Koffi Olomide kuri Televisiyo y’igihugu aho yaje gutangaza ko igisirikare cya leta ya Kinshasa gikomeje gukubitwa inshuro.

Muri iki kiganiro, uyu muhanzi ufatwa nk’igihangange gikomeye cyane mu muzika, yakivugiyemo iby’intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, avuga ko abona amakamyo y’umutwe wa M23 yidegembya abayatwara ntacyo bikanga.

Ejo ku wa Gatatu, inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri RDC yatumijeho Kabasele na Olomide kugira ngo batange ibisobanuro kuri kiriya kiganiro.

Uyu muyobozi mukuru akaba Amushinja kureka Koffi Olomide kuvuga ashize amanga ku ntambara bo bavuga ko ari iy’ubushotoranyi igihugu cya RDC cyakorewe. Akavuga ko nta ruhare umunyamakuru yigeze ashyiramo kugira ngo amuhagarike cyangwa anyomoze ibyo yari amaze kuvuga.

Amakuru avuga ko Koffi Olomide ari umugabo utanigwa n’ijambo ahanini iyo bigeze ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Related Post