Ntwali Fiacle agiye gusinyira Ikipe ya Kaizer Chiefs atanzweho akayabo

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-12 18:50:50 Imikino

Ntwali Fiacle umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu y'uRwanda " Amavubi" ,agiye kwerekeza mu ikipe ya Kaizer Chiefs imwe mu makipe akomeye muri Africa Y'epfo , avuye muri TS Galaxy nayo yaho .

Kuri uyu mugoroba wa taliki 12 Nyakanga,nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu muzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu y'uRwanda, yaba agiye kujya muri imwe mu makipe akomeye muri Africa Y'epfo, amakuru avuga ko ikipe ya Kaizer Chiefs yamaze kumvikana na TS Galaxy, kugirango bagure Fiacle wari usigaje amasezerano yumwaka umwe , uyu musore akaba agomba kugurwa ibihumbi 400 by'amadorari nkuko bivugwa.

Ntwali Fiacle ashobora kwisanga mu ikipe ikomeye muri Africa Y'epfo 

 Ntwali Fiacle yageze muri TS Galaxy muri 2022 avuye muri AS Kigali, uyu musore ntabwo yahise abona umwanya ubanzamo , kuko iyi kipe yari isanzwe ifite umuzamu ukomoka muri Bossie Herzegovina, ari nawe wari umuzamu wa mbere , uko iminsi yagendaga ishira Fiacle yakoresheje amahirwe yahawe , yo gukina imikino y'igikombe cy'igihugu , akomeza kwitwara neza, ibintu byatumye ahita aba umuzamu wa mbere burundu .

Amakuru yavugaga ko ,hari n'amakipe yo muri za shampiyona zitandukanye ku mugabane w'iburayi zifuzaga uyu musore , ariko birangiye ahisemo kuguma muri shampiyona ya Africa Y'epfo amaze kumenyera , mu mikino 29 Fiacle yakinnye uyu mwaka , imikino 12 ntabwo yinjijwe igitego. 

Related Post