Jali: Ubwiherero bw’isoko rya Rubingo bwaruzuye abarirema bayoboka ishyamba, umwanda uhari uteye inkeke!

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-14 13:45:28 Amakuru

Hari abaturage barimo abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rubingo riherereye mu Kagari ka Nkusi, mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, bataka ikibazo cyo kutagira ubwiherero bakoresha, bigatuma abarituriye basagarirwa.

Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV, Bavuze ko iki kibazo cyavutse nyuma yuko ubwiherero bari basanzwe bakoresha bufunzwe ku mpamvu zitumvikanyweho.

Umuturage utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaraga kubwo umutekano we yagize ati" Twatunguwe no kubona buriya bwiherero twakoreshaga bufunzwe ku mpamvu tutazi. Ubwo rero birumvikana ko twahise tubura icyo gukora uretse kunyarukira mu bwiherero bw'abaturage baturiye iri soko".

Undi nawe ati" Urumva wakwirirwa hano ucuruza ukageza ni mugoroba utarashaka kujya kunyara cyangwa kwituma? Niyo mpamvu rero hari igihe usanga bamwe bajya mu rutoki cyangwa mu ishyamba maze bigakurura umwuka mubi hano kandi nawo urazamuka ukaduhumanya".

Umunyamakuru ubwo yajyaga kuri ubu bwiherero bw'isoko butagikorehswa, yasanze bukinguye ariko aho umuryango wabwo uri, huzuye inkari ziri mu kidendezi, ndetse akomeje yinjiye imbere mu twumba yakirwa n'amasazi atuma ku maziranoki yuzuyemo imbere dore ko ubu bwiherero bwamaze kuzura, ibyongera impumuro mbi ikwirakwira ku bakorera ku nkengero zabwo.

Nyuma y'ibyo, umunyamakuru yagerageje gushaka uhagarariye aba bacuruzi maze nabo bamubwira ko batamuzi uretse uwishyuza imisoro kandi nabwo aza yakira amafaranga agahita agenda.

Ushinzwe gukusanya imisoro, ubwo Bplus TV yageragezaga kumubaza umuyobozi w'isoko yamubwiye ko ntawe azi, ibyatumye umunyamakuru agerageza kuvugisha ubuyobozi bw'umurenge wa Jali, nabwo ntibyakunda kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge yamutangarije ko ntacyo yemerewe gutangaza.

Ku murongo wa telefoni, Ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye BPlus TV ko kuba abacuruzi cyangwa ahantu hahurirwa n'abantu benshi byu mwihariko Isoko ntabwiherero buhari, ari ikibazo gikomeye, bityo ubuyobozi bukaba bugiye kwita kuri iki kibazo, bukamenya impamvu nyamukuru yabiteye ndetse anaboneraho gusaba abaturage gukomeza kurangwa n'isuku, ku mubiri, aho bakorera n'aho batuye.

Agira ati " Nibyo koko kuba ahantu nk'aho hahurira abantu besnhi hatari ubwiherero ni ikibazo gikomeye bityo rero ubuyobozi bugiye guhagurikira icyo kibazo ku buryo mu minsi mike kizaba cyarakemutse".

Akomeza ati" Nasaba buri wese kurangwa n'isuku yaba ku mubiri, aho bakorera, batuye ndetse n'ahandi. Mu minsi mike birakemuka".

Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko intandaro yo kuba ubwiherero bwari busanzwe bukoreshwa bufungwa ituruka ku kuba amazi yarabuze muri aka gace ka Nkusi ku buryo haburaga amazi yo kubukorera isuku bigatuma bufungwa.

Umurenge wa Jali ufite utugari Turindwi aritwo; Nyaburiba, Nyakabungo, Muko, Nyamitanga, Agateko, Buhiza ndetse n'aka Nkusi.

Igihe iki kibazo cy'ubwiherero kizaba cyakemutse BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:
Inyuma y'ubwiherero bw'isoko
Imbere huzuyemo umwanda ukabije
Imbere mu bwiherero huzuyemo inkari n'amaziranoki

Abacuruzi babangamiwe n'ubu bwiherero bwuzuye

Imbere y'isoko

Ishyamba ryegereye isoko


Related Post