Imanishimwe Emmanuel yasinyiye Ikipe ya AEL Limassol izakina imikino y'iburayi

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-16 09:36:50 Imikino

Imanishimwe Emmanuel "Mangwende" ,yatangajwe nk'umukinnyi mushya  w'ikipe ya AEL Limassol yo muri Cyprus, nyuma yo kwimwa amasezerano mashya mu ikipe ya AS FAR yo muri Morocco,yari amazemo imyaka 3.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri , nibwo Ikipe ya AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyprus, yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, myugariro w'umunyarwanda ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso, iyi kipe yabaye iya 2 muri shampiyona ya Shipure ( Cyprus) yemeje ko uyu musore aza kuyisinyira imyaka 2, nyuma yo gutsinda ibizamini by'ubuzima .

Mu itangazo banshyize ku mbuga nkoranyambaga zabo , riherekejwe n'ifoto ya Emmanuel bagize bati", ubuyobozi bwa AEL Limassol,buratangaza ko bwumvikanye n'umukimukinnyi mpuzamahanga , Emmanuel Imanishimwe ku myaka 2 iri imbere , amasezerano nuyu mukinnyi azatangira kubahirizwa,  ubwo azaba atsinze ibizamini bya ngombwa by'ubuzima".

Ikipe ya AEL Limassol yemeje ko yumvikanye na Mangwende 

Emmanuel Imanishimwe "Mangwende" yari amaze imyaka 3 ari umukinnyi  ngenderwaho mu ikipe ya AS FAR yo muri Morocco, akabaya yaratwaranye nayo igikombe cya Shampiyona, ndetse umwaka ushize w'imikino akaba yarayifashije kuza ku mwanya wa 2 , uyu musore umaze gukinira Amavubi imikino 40, agiye kuba undi munyarwanda uzakina imikino yo ku mugabane w'iburayi, kuko iyi kipe ya AEL Limassol izakina UEFA Europa league.

Related Post