Nyuma yo gukozwa isoni muri Euro Gareth Southgate watozaga ubwongereza yeguye

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-16 10:38:51 Imikino

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'ubwongereza, Gareth Southgate yeguye kuri izi nshingano, nyuma yo gutsindwa na Espanye ku mukino wa nyuma wa Euro , watumye benshi bamushidikanyaho .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 taliki ya 16 Nyakanga 2024,  nibwo  ikipe y'igihugu y'ubwongereza yemeje ko Gareth Southgate yamaze kwegura , uyu mugabo wari umaze imyaka 8 ari umutoza w'intare 3 z'ubwongereza , yavuze ko byari icyubahiro gukinira iki gihugu , akanayibera umutoza, ariko igihe kigeze ko haba impinduka .

Gareth Southgate yamaze kwegura ku mwanya wo gutoza ikipe y'igihugu y'ubwongereza 

Mu magambo ye yagize ati " nk'umwongereza ntewe ishema no kuba narakiniye ubwomgereza ,nkanabubera umutoza , byari bisobanuye byose kuri njyewe kandi natanze byose nari mfite , gusa nicyo gihe cy'impinduka , no gutangira ubuzima , bushya , umukino wo kucyumweru , ( final ya Euro )  niwo wari umukino wanjye wanyuma, nk'umutoza w'ubwongereza .

Kuva imikino ya Euro 2024 yatangira , uyu mugabo  yagiye anengwa n'abakunzi b'ikipe y'igihugu y'ubwongereza, kuba adakina umukino uryoheye ijisho, ndetse ikipe igastinda mu buryo bugoranye cyane , benshi bibajije uburyo yakinaga umukino wo kugariria, nyamara yari  yarajyanye  abakinnyi 8 basatira , Southgate yari agifitiwe icyizere n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu bwongereza ,  ko yazatoza imikino y'igikombe cy'isi muri 2026 , gusa we akaba  ahisemo kwegura .

Nubwo nta gikombe yatwaye, yagejeje ubwomgereza kuri Final 2 za Euro zikurikiranya , akaba arimwe mutoza wageze kuri final 2 mu mateka y'ubwongereza, kuko mbere yo kuba umutoza w'iki gihugu, cyari cyarakinnye final 1 gusa , ubwongereza kandi bukomeje kurwana n'amateka mabi , kuko uretse igikombe cy'isi batwaye mu 1966, nta kindi gikombe iki gihugu kigira .

Gareth Southgate ntabwo yari acyishimiwe n'abakunzi b'ikipe y'igihugu y'ubwongereza 



Related Post