AMAFOTO: Kylian Mbappe yakiriwe nk'umwami muri Real Madrid avuga ko azatanga ubuzima bwe kubera iyi kipe

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-16 11:37:15 Imikino

Kylian Mbappe yakiriwe nk'umwami muri Real Madrid,  mu muhango wo kumwerekana witabiriwe n'abasaga ibihumbi 80 barimo ababyeyi be na  Zinedine Zidane, atangaza ko azatanga ubuzima bwe kubera iyi kipe .

Uyu munsi kuwa 2 taliki ya 16 Nyakanga nibwo ikipe ya Real Madrid, yerekanye ku mugaragaro rutahizamu w'umufaransa Kylian Mbappe, iheruka gusinyisha imukuye muri Paris Saint-German , uyu muhango witabiriwe n'ibihumbi by'abakunzi ba Real Madrid, wabanjirijwe no gukora ibizamini by'ubuzima kuri uyu musore , no kwerekwa ibikombe iyi kipe yagiye itwara .

Saa 12h50 zo mu Rwanda nibwo uyu musore yinjiye muri Santiago Bernabeu , yakirwa n'urufaya rw'amashyi y'abakunzi ba Real Madrid basaga 80,000 bari buzuye iyi stade , mubakiriye uyu musore  harimo umunyabigwi mwene wabo w'umufaransa Zinedine Zidane, wakiniye akanatoza Real Madrid, umwe mubafashije iyi kipe kubona uyu musore , Frorantino Perez , president wa Real Madrid yahaye ikaze Mbappe mu ikipe  y'inzozi ze kuva akiri umwana muto.


Kylian Mbappe ubwo yinjiraga muri Santiago Bernabeu

Mu ijambo rya Perez yagize ati ", Mukundwa Mbappe ,urakaza neza murugo , urakaza neza kuri Santiago Bernabeu,  feresitasiyo kuba inzozi zawe zibaye impamo", Perez yakomeje agira ati " wakunze Real Madrid kuva ukiri umwana muto , ndabizi ko utazibagirwa muri 2012 ubwo Zidane yagutumiraga Veldebebas , ndashaka ko umenya ko urwo rukundo wakunze Real Madrid,  arirwo rwaguhaye imbaraga zo guca munzitizi zose wahuye  nazo , buri wese avuga kuri magi za Bernabeu, ubu abafana baraguha ikaze kuri Bernabeu, kandi bazakuba inyuma kugeza ku iherezo , uyu munsi uri hano kuko ubishaka ,ubu ugiye kwambara umwenda w'umweru, umwenda wa Champions league 15, urakoze kuba uri hano Kylian".

Kuri Kylian Mbappe we avuga ko yishimiye gukabya inzozi ze ndetse ko azatanga ubuzima bwe kubera iyi kipe  , mu ijambo rye ati " mwaramutse mwese , ni iby'igitangaza kuba ndi hano , nishimiye gukabya inzozi zanjye , ubu ndi umukinnyi wa Real Madrid, "mbega" , izindi nzozi zanjye ubu ni ukuba kurwego rw'ikipe ya mbere ku isi ,nzatanga ubuzima bwanjye kubw'iyi kipe , ntabwo ndibuvuge byinshi kuko ngiye kurira ".

Kylian Mbappe ageza ijambo ku bafana ba Real Madrid barenga ibihumbi 80 baje ku mwakira 

Kylian Mbappe yabaye umukunzi wa Real Madrid kuva ari umwana muto cyane , ndetse byumwihariko  akaba ari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo nawe  wakiniye iyi kipe , Mbappe wimyaka 26 yifujwe kenshi na Real Madrid ndetse muri 2022 yumvikanye nayo kuyerekezamo, ariko kubera igitutu cya politike  yongera amasezerano yimyaka 2  muri Paris Saint-German,  abisabwe na Perezida w'ubufaransa Emmanuel Macro, kuri ubu yitezwe gusimbira Cristiano Ronaldo, mubuhangange bwiyi kipe .

Kylian Mbappe ateye ikirenge mucya Cristiano Ronaldo afata nk'icyitegererezo


Muri 2012 ubwo yari afite imyaka 13 yatumiwe Valdebebas na Zinedine Zidane, kimwe mubyo atazibagirwa


Ababyeyi ba Mbappe nabo bitabiriye uyu muhango 

Kylian Mbappe yarangiye igice gishya cy'ubuzima bwe mu ikipe y'inzozi ze 

Related Post