Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza , uzayiyobora mu kibuga umwaka utaha w'imikino, gusa ubushobozi bukomeje gutuma inaniranwa na benshi mubo yifuza .
Hashize iminsi abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports, bibaza umutoza uzaba ayiyoboye mu kibuga , ari nako ubuyobozi bukomeza gushakisha umutoza, waza kuyisubiza kuruhando rwo gutwara ibikombe iherukaho mu myaka 5 ishize , abatoza benshi banditse basaba akazi ko gutoza Rayon Sports, ariko amakuru avuga ko abasigaye bari kuganirizwa , ari Jean Pierre Raul Shungu , umunye Congo wayinyuzemo hambere, na Robertinho uyiherukamo muri 2019.
Nkuko iheruka igikombe cya shampiyona muri 2019 , iyi kipe yifuje kugarura umutoza wayihaye icyo gikombe , ndetse akayigeza ku gasongero mu marushanwa ya CAF, umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves De Carmo uzwi nka Robertinho, niwe uri guhabwa amahirwe yo kugaruka muri Rayon Sports, amakuru twamenye ni uko uyu mugabo yifuza kugaruka gutoza Rayon Sports, ndetse ibiganiro bigeze ku kigero gishimishije .
Rayon Sports ikomeje kuganira na Robertinho
Gusa ariko ngo icyangiye umuntu gitera agahinda , mu biganiro Ikipe ya Rayon Sports irimo kugirana nuyu mutoza , barimo gupfa ingingo ikomeye cyane "amafaranga" , biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yifuza guhemba uyu mugabo ibihumbi 4 by'amadorari ($4000) , nyamara we akaba yifuza guhembwa ibihumbi 7 ($7000) , ndetse ikipe ikanahemba umwungiriza we ibindi bihumbi 3 ($3000) .
Ayo mafaranga aba batoza bombi bifuza, angana hafi na 1/2 cy'umushahara Rayon Sports isanzwe ihemba abakozi bayo bose ku kwezi, ari naho iyi kipe ihera ivuga ko itabona ayo mafaranga, kuko yaba igiye kwishyiraho umutwaro w'umushahara uremereye , ibintu bishobora kuyishora mu bwambuzi igihe amafaranga yaba abuze, iyi rero ikaba ari imwe mu mpamvu zikomeye ziri gutuma iyi kipe itinda kwemeza umutoza .
Rayon Sports iheruka igikombe cya shampiyona ubwo yatozwaga na Robertinho
Ku munsi wo kuwa mbere ikinyamakuru igihe.com, cyanditse inkuru ivuga ko Guy Bukasa wigeze guca muri iyi kipe , yaba ariwe ugiye kongera kwemezwa nk'umutoza mukuru , gusa iyi nkuru ntabwo yashimishije abafana ba Rayon Sports, ndetse bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise buva muri ibyo biganiro kubera uburakari bw'abafana, nyamara uyu mutoza niwe wemeraga ibyo bamuhaga.
Rayon Sports iratangira imikino ya gicuti kuri uyu wa gatandatu, ikina na Gorilla FC gusa benshi bakibaza niba umutoza azaba yabonetse, cyangwa abafana bazakomeza gutegereza , shampiyona izatangira hagati mukwezi kwa Kanama, bivuze ko hasigaye ukwezi kumwe gusa ko kwitegura .
Robertinho yifuza kongera gutoza Rayon Sports, ariko umushahara asaba ikipe ikumva itawubona