Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Junior Elenga-Kanga wari umaze icyumweru mu Rwanda

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-17 17:03:55 Imikino

Rayon Sports yasinyishije imyaka 2, rutahizamu Junior Elenga-Kanga, umunya Congo Brazzaville wakiniraga ikipe ya Vita Club , nyuma y'igihe abafana bibaza impamvu ataratangazwa.

Taliki ya 10 Nyakanga 2024 nibwo Junior Elenga-Kanga yageze mu Rwanda , aje gusoza ibiganiro na Rayon Sports, uyu musore akigera mu mujyi wa Kigali , abakunzi ba Rayon Sports batekereje ko agiye guhita asinya amasezerano,ndetse agatangazwa nkabandi yagiye igura ,benshi bagiye ku myitozo ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye , bategereza ko uyu musore atangira imyitozo baraheba.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Nyakanga, iminsi 7 nyuma yuko uyu  musore ageze mu Rwanda , nibwo Rayon Sports yatangaje ko Junior Elenga-Kanga yasinye amasezerano y'imyaka 2, kimwe mubyatumye uyu musore atinda gushyira umukono ku masezerano , bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yari naniwe kumwishyurira rimwe amafaranga bari bumvikanye , ikipe ya Rayon Sports yifuza kumuha igice ku mafaranga yari kugurwa igice gisigaye akagihabwa nyuma , ibintu uyu musore atakozwaga.


Junior Elenga-Kanga yasinyiye Rayon Sports imyaka 2

Junior Elenga-Kanga yari mu bakinnyi, batwaranye na Vita Club igikombe cya Coupe du Congo , uyu kandi yakiniye amakipe nka AS Otoho d'oyo, na Club Atlétique Renaissance Aiglon , yiwabo muri Congo Brazzaville, uyu musore abaye umukinnyi wa 9 mushya iyi kipe isinyishije , akaba aje akurikira Niyonzima Haruna wasinye ku munsi wejo .

Related Post