Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya FPR-Inkotanyi n'ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-17 18:13:39 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, Nibwo i Rusororo mu,  Karere ka Gasabo, ku Cyicaro cy'Umuryango FPR Inkotanyi, hasinywe amasezerano y'ubufatanye hagati y'uyu muryango n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) nyuma y'ibiganiro ku mikoranire.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyaka, Simplice Mathieu Sarandji.

Simplice Mathieu Sarandji usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, wari uyoboye izindi ntumwa, yashimiye cyane abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi uburyo babaye hafi Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu nkuko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa FPR Inkotanyi.

U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye ubufatanye mu masezerano atandukanye arimo n’ubufatanye bugamije guharanira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.


Related Post