Kuri uyu wa 13 Kanama 2025 ni bwo urukiko rwa
gisirikare rwaburanishije urubanza ruregwamo aba ofisiye babiri n’abasivile 20 baherutse gutabwa muri
yombi.
Abo bose igisirikare
cy’u Rwanda cyatangaje ko bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwakira no
gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta
icyo utagenewe.
Ni ibyaha bifitanye isano n’amafaranga y’ikipe ya APR yakoreshejwe nabi by’umwihariko mu ikipe ya APR FC bikavugwa ko amafaranga yanyerejwe ubwo mu mwaka ushize yajyaga mu gihugu cya Misiri gukina n’ikipe ya Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.
Abaregwa bose rero
uyu munsi nibwo bagombaga kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ni
urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye ko rwashyirwa mu muhezo ndetse
urukiko rubiha umugisha ngo hashingiwe ko ari urubanza rufitanye isano n’umutekano
w’igihugu.
Abaregwa bagejejwe ku
rukiko bambaye impuzankano iranga infungwa za Gisirikare, Igisirikare cy’u Rwanda
cyari cyatangaje ko haregwa aba ofisiye babiri gusa mu bagaragaye mu rukiko hanagaragayemo n’aba ofisiye b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa barimo n’umuvugizi w’uru
rwego.
Haregwa kandi
abasivile 20 barimo abanyamakuru bakoraga ibiganiro bya Siporo nka Ndayishimiye
Reagan uzwi nka 'Rugaju', Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard.
Mu rubanza
umwunganizi wa Capt Peninah Mutoni yavuze ko atiteguye kuburana kubera ko
ikirego cy’Ubushinjacyaha uwo yunganira yakibonye Saa Mbiri z’ijoro naho we akakibona mu gitondo. Kuri ibi hakaniyongeraho ko uyu Capt Mutoni atwite ku buryo nta mbaraga
afite, cyane ko ngo uyu munsi yanagombaga kujya kwa Muganga. Urukiko rwahise rumwemerera kutaburana ahubwo ahita yoherezwa kwa muganga.
Icyakora abandi
baregwa muri uru rubanza bo bagaragaje ko kuba atiteguye kuburana bitatuma nabo
bataburana, ibintu byanashyigikiwe n’ubushinjacyaha.
Nyuma y’uko
ubushinjacyaha busabye ko urubanza rushyirwa mu muhezo bukanabyemererwa n’urukiko
urubanza rwahise rukomereza mu muhezo.