Umwami Mohammed VI wa Maroc yashimiye Perezida Kagame nyuma yo gutsinda Amatora

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-18 07:42:44 Amakuru

Umwami Mohammed VI wa Maroc yoherereje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ubutumwa bwo kumushimira nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda itaha.

Ni amakuru yatangiye gusakazwa n’ibitangazamakuru byo muri Maroc, aho bivuga ko Umwami Mohammed VI yashimiye Paul Kagame ku bwo kongera kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, cyo gukomeza kubayobora mu rugendo rw’iterambere n’uburumbuke.

Umwami Mohammed VI kandi yaboneyeho kwerekana ubushake bwo gukomeza gukuza umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, wubakiye ku buvandimwe n’ubufatanye, akavuga ko yizeye ko uzakomeza gushinga imizi mu nzego zitandukanye.

Umwami wa Maroc Mohammed VI yigeze gusura u Rwanda na Perezida Kagame nawe mu mwaka wa 2016 yasuye ubwami bwa Maroc yambikwa umudali n’umwami Muhammed VI.

Abashoramari bo muri Maroc nabo bafite ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo n’ibijyanye n’ubuhinzi.

Ubwami bwa Maroc bufite Ambasade mu Mujyi wa Kigali n’u Rwanda rukayigira i Rabbat mu Murwa mukuru.

Related Post