Ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, Nibwo umukobwa witwa Musenga uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare, yitabye Imana nyuma yo kugaburirwa inyama z’ipusi n'umuturanyi we.
Nyina wa nyakwigendera washyinguwe ku wa Gatatu, aganira na BTN, yavuze ko ku Cyumweru aribwo umugore baturanye yaje mu rugo rwabo asaba abana kuzana isahani yo gushyiramo ibiryo byo kugaburira nyina uri ku kiriri wari umaze iminsi mike yibarutse.
Nyina wa nyakwigedera
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umwana yahaye umuturanyi isahani agashyiramo ibiryo hanyuma akabuzwa kubirya n’undi mwana nyuma yo gukeka byarozwe ariko bikaba iby'ubusa.
Yagize ati" Amaze kuzana iyo sorori, musaza we yarapfunduye abonamo inyama enye n’ibitoki bitagera kuri bitandatu ,musaza we yarabyemo aravuga ngo mawe ibi b’iryo ntubirye kuko binteye ubwoba noneho babijyana mu nzu yabo."
Akomeza ati" Amaze kumuha ibyo biryo yaramubwiye ngo agaruke atware ibido y’amazi kuko urebye yashaka ko uwuticwa n’inyama azira ayo mazi."
Nyuma y’umugore wo muri urwo rugo abujijwe kurya ibiryo bivugwa ko byarimo inyama z’ipusi,umwana w’umukobwa wari wabizanye we n’abavandimwe be babijyanye kubirira mu rutoki rwihishwa.
Abaturanyi babo bakeka uwo mukobwa yazize kugaburirwa inyama z’ipusi , bahawe n’ umuturanyi wabo kugeza ubu waburiwe irengero nyuma yo kumva ibyabaye ndetse kandi ko nyakwigendera mbere yo gupfa yabanje kuruka inyama z'ipusi kandi ko mu rugo rw’uwazibahaye bari babaze inyama zayo.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Kirebe yatangarije BTN ko uwo mugore ushyirwa mu majwi ukekwaho uburozi naramuka abonetse, ubuyobozi buzabaganiriza ndetse icyo kibazo kigashyirwa mu Nteko y’abaturage muri ako kagari.
Ati" Icyo navuga ni uko ukekwaho kuroga yamaze gutoroka ariko nagaruka nk'ubuyobozi tuzahuza umuryango wa nyakwigendera ndetse n'uriya mugore mu rwego rwo guhashya amakimbirane".
Andi makuru BTN yabashije kumenya, avuga ko uyu mugore waburiwe irengero, mbere yuko yimukira muri aka gace, ngo yari yirukanwe aho yaratuye azizwa kuroga amatungo arimo inka.
Amafoto y'abaturage baganiriye na BTN
Nyakwigendera yapfuye afite imyaka 20