Abanyamahanga bakina muri shampiyona y'uRwanda bazamuwe baba 12

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-18 11:55:11 Imikino

Shampiyona y'uRwanda ( Rwanda premier league)  ifatanyije na FERWAFA bazamuye umubare w'abanyamahanga bakina mu Rwanda  , uva kuri 6 banjyaga ku rupapuro rw'umukino ujya kuri 12 , ibintu amakipe yari amaze iminsi asaba.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga, nibwo amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa yabaye impamo , ko umubare w'abanyamahanga bakina muri shampiyona y'uRwanda, wazamuwe ukava kuri 6 ukajya kuri 12 , aya makuru yemeze ko abanyamahanga 12 aribo bazajya bajya ku rupapuro rw'umukino, gusa 8 akaba aribo babanza mu kibuga , abandi bane bakajya ku ntebe y'abasimbura , ibi bivuze ko ikipe ishobora kujya isoza umukino iri gukoresha abanyamahanga gusa .

Ubwo Shampiyona y'umwaka w'imikino 2023/2024  yasozwaga , umuyobo wa APR FC Colonel Richard Karasira , asubiza ku kibazo cyo kuba APR FC  yaba yarasabye ko umubare w'abanyamahanga wakongerwa ,yavuze ko umupira udakwiye kureba inkomoko ahubwo ukwiye kureba ubushobozi , yavuze ko amategeko yo gukumira abakinnyi bakomoka ahantu runaka, adakwiye kurangwa mu cyiciro cya mbere .


APR FC ni imwe mu makipe amaze kugura abanyamahanga benshi 

Amakuru avuga ko ikipe ya APR FC, ariyo yari iyoboye andi makipe mu gusaba ko umubare w'abanyamahanga wakongerwa, ndetse bigashimangirwa nuko ubu imaze kugura abasaga 7 , basanga abandi 6 yari isanganywe , umuyobozi wa Rwanda premier league Hadji Youssuf Mudaheranwa  ,yaherukaga kuvugira mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA , ko bifuza kuzamura umubare w'abanyamahanga, bakina muri shampiyona.

Kuzamura umubare w'abanyamahanga,bakina muri shampiyona y'uRwanda, byakomeje kwifuzwa n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda , bavuga ko abanyarwanda guhabwa umwanya wo gukina ari benshi  byabagize abatesi , bituma urwego rwabo rujya hasi , ndetse bigabanya ireme rya  shampiyona,kuri ubu igikomeje kwibazwa ni urwego rw'abanyamahanga amakipe akomeje kugura , dore ko abenshi nabo bagaragaza urwego ruri hasi cyane .

Related Post