Rayon Sports inganyije na Gorilla FC mu mukino washimishije abafana

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-20 15:52:58 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gorilla FC ,igitego 1-1 , mu mukino wari uryoheye ijisho wasize abafana ba Rayon Sports bagize icyizere cya shampiyona itaha

Amakipe yombi yatangiye umukino yigana, nta nimwe igerageza gusatira , ku munota wa 6 w'umukino ikipe ya Gorilla FC, yafunguye amazamu  igitego cyatsinzwe na Muhammed Bobo Camara , ku mupira wari uvuye muri kironeri , ikipe ya Rayon Sports yahise ihindura umukino itangira gusatira cyane , ngo irebe ko yabasha kwishyura , ari nako Gorilla FC ikomeza kwihagararaho, ku munota wa 21 Ishimwe Fiston yatsinze igitego cyiza , ku mupira wahinduwe na Ombolenga Fitna , Nsabimana Aimable awushyira ku mutwe , usanga aho Fiston ahagaze , awushyira mu izamu yigaramye.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje yataka cyane , ikomeza guhusha uburyo butandukanye , ku munota wa 33 ikipe ya Gorilla FC yakoze impinduka ya mbere , Jimmy Irakoze asimbura  Emmanuel Uwimana , iminota 10 ya nyuma y'igice cya mbere , ikipe ya Gorilla FC nayo yongeye gukanguka itangira gusatira , gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ,ku munota wa 42 Rayon Sports nayo yakoze impinduka ya mbere, Iradukunda Pascal asimbura Jusus Sindi Paul ,amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo bw'igitego ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Uburyo Ishimwe Fiston yatsinzemo  igitego cya mbere mu mwenda wa Rayon Sports 

Igice cya 2 ikipe ya Gorilla FC, yatangiranye impinduka Alex Karenzo asimbura Muhammed Bobo Camara, Rayon Sports yatangiranye imbaraga , kuko ku munota wa 47 yahise ibona uburyo bw'igitego ariko Iradukunda Pascal abupfa ubusa , ku munota wa 56 Rayon Sports yongeye kubona uburyo , ariko umupira Iraguha Hadji wenyine imbere y'izamu awutera hanze y'izamu, ku munota 60 , ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka ya 2 , Bugingo Hakim asimbura Ishimwe Ganijuru Elie .

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka zitandukanye ,ariko kubona igitego cy'intsinzi bikagorana , ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye , ndetse abakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye , nabo batanze umusaruro benshi bari babitezeho , ikipe ya Gorilla FC nayo yanyuzagamo igasatira ishaka uko yabona igitego cya 2, ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza guhagarara neza , ku munota wa 90+2 ikipe ya Gorilla FC yateye umutambiko w'izamu, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 .


Omar Gning umwe mu bakinnyi bemeje abafana ba Rayon Sports 


Rukundo Abdullahman nawe ari mubemeje abafana 

Related Post