Uganda: Umurundi yicishijwe inkoni n'undi mugabo bivugwa ko basangiraga umugore

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-22 16:46:18 Amakuru

Ku wa 19 Nyakanga 2024, Nibwo mu gihugu cya Uganda, hatangiye gucicikana amakuru y'urupfu rw'Umurundi witwa Abbas Nsengiyumva wabaga mu nkambi ya Nakivale, wicishijwe inkoni akubiswe n'undi mugabo bivugwa ko basangiraga umugore.

Ikinyamakuru cyo mu Burundi, RPA, cyanditse ko nyakwigendera yapfiriye mu Karere ka Singiro, aho bivugwa ko yasangiraga n’abagabo bagenzi be inzoga mu kabari kazwi nka Bistro kari mu nkambi.

Amakuru ava mu nkambi avuga ko umwe mu bagore bari basangiye yatutse Nsengiyumva ntiyabyihanganira ahita amukubita urushyi.

Umugabo witwa Blaise wari kumwe n’abo bagabo nawe yahise amwadukira aramuhondagura.

Uwitwa Ramadhan Minani ngo yagerageje gukiza ariko nawe arahakubitirwa ajyanwa ku Kigo Nderabuzima .

Nyuma y’umwanya muto Nsengiyumva akubiswe, yaje gushiramo umwuka nkuko Umuseke ubitangaza wavuze ko ubuyobozi bw’iyi nkambi bwirinze kugira icyo butangaza kuri uru rupfu.

Related Post