Polisi iri gushakisha uruhindu umugore ukekwaho kwica umugabo we amukase igitsina

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-23 14:10:46 Amakuru

Ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Nibwo mu Karere ka Kyotera mu Majyepfo ya Uganda, mu mujyi wa Mutukula, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo, ibika umugabo witwa Reagan Karamaji bikekwa ko yapfuye akaswe igitsina n'umugore we.

Ikinyamakuru Daily Express gitangaza ko Umuyobozi w’Umujyi wa Mutukula, David Mujaasi, yatangaje ko ibi byabaye nyuma y’uko abo bari bamaze igihe mu rukundo, ariko umugore agakeka umugabo ko ajya amuca inyuma.

Ati” Bashwanye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo bari bavuye mu kabiri, umugore afata icyuma agikuye mu gikoni akata igitsina cy’umugabo we.”

Nyuma y'iri saganya, Polisi yo muri Uganda yahise ifata umwanzuro wo guhigisha umugore w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwivugana umugabo we amushinja kumuca inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyotera, Hassan Musooba, yatangaje ko batangiye guhigisha uruhindu uwo mugore ngo agezwe mu butabera.

Related Post