Muhanga: Umugabo yitwikiye urugo kubera manyinya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-26 18:10:41 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Nibwo Umugabo wo mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga , yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 55 ubwo yari atashye mu rukerera ahagana saa kumi, yakongeje itabi maze igishirira kiramucika kigwa mu byatsi byumye hafi y’uruzitiro rw’urugo rwe rugafatwa n’inkongi y’umuriro.

Ni amakuru kandi itangazamakuru ryahamirijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, aho yavuze ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije.

Yagize ati "Byabaye mu rukerera mu gitondo kuko twebwe ubuyobozi mu mudugudu bwamugezeho nka saa kumi n’imwe. Ibyo yakoze byakomotse ku itabi yanywaga agashirira karahagwa kuko turi mu mpeshyi harafatwa,. Natwe tuhagera twasanze yatangiye kuhizimiriza."

Yakomeje avuga ko bitakozwe ku bushake ahubwo ari nk’impanuka yahuriranye n’ubusinzi.

Related Post