• Amakuru / POLITIKI


Ibihugu bitandukanye ku Isi byatangiye kugaragaza ko bititeguye gushyigikira ubusabe bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwo kohereza ubwato bw’intambara mu Strait of Hormuz kugira ngo buherekeze ubutwara ibikomoka kuri peteroli.

Ibi bibaye mu gihe Iran igaragaza ko ishobora gufunga uyu muyoboro w’ingenzi ku bucuruzi bw’isi, mu rwego rwo kotsa igitutu Leta zunze ubumwe z’Amerika na Israel, ibishinja gutangiza intambara kuri Tehran ku wa 28 Gashyantare 2026.

Ku wa 14 Werurwe 2026, Trump yatangaje ko Iran nikomeza kugerageza gufunga uyu muyoboro, ubwato bw’intambara buzagerageza kuwufunga buzahita buraswa. Yanahise asaba ibihugu byinshi byifashisha cyane inzira ya Hormuz gufatanya na Amerika mu kurinda umutekano wawo.

Mu bihugu yasabye ubufasha harimo China, France, Japan, South Korea, United Kingdom n’ibindi.

Gusa ku wa 16 Werurwe, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yatangaje ko igikenewe ari uko impande ziri mu makimbirane zihagarika imirwano.

Yagize ati: “U Bushinwa burasaba impande zose guhagarika ako kanya ibikorwa bya gisirikare no kwirinda kongera umwuka mubi kugira ngo iki kibazo kitagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, na we yatangaje ko igihugu cye kiri gusuzuma icyo cyakora hashingiwe ku mategeko yacyo, agaragaza ko kohereza ubwato bw’intambara muri Hormuz bishobora kutashoboka.

Muri Australia, Minisitiri w’Ubwikorezi Catherine King yavuze ko nubwo kurinda Hormuz ari ingenzi, igihugu cye kitazohereza ubwato bw’intambara kuko kitabisabwe ku mugaragaro.

Ku rundi ruhande, South Korea yatangaje ko iri gusuzumana ubushishozi ubusabe bwa Trump, mu gihe United Kingdom yo yavuze ko ishobora gutanga umusanzu mu bundi buryo.

Minisitiri ushinzwe ingufu mu Bwongereza, Ed Miliband, yasobanuye ko icyemezo igihugu cye kizafata kizashingira ku biganiro kiri kugirana n’abafatanyabikorwa barimo ibihugu bigize European Union.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko igihugu cye kiri gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka uburyo bwafasha kugarura ubwisanzure mu mazi yo muri aka karere.

Mu gihe hari abibaza niba NATO yakwitabira iki kibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Johann Wadephul, yatangaje ko igihugu cye kidashaka kwinjira muri iyi ntambara.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage, Stefan Kornelius, na we yasubije Trump ko NATO idafite aho ihuriye n’iyi ntambara, bityo ko idakwiye kuyitinya cyangwa kuyitwaza mu makimbirane Amerika ifitanye na Iran.

Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi yavuze ko bitangaje kuba Amerika ari yo iri gusaba ubufasha bwo kurinda Hormuz, ashimangira ko ibihugu byatangije iyi ntambara ari byo byagombye guhangana n’ingaruka zayo.

Uyu muyoboro wa Strait of Hormuz ni umwe mu nzira z’ingenzi ku Isi zinyuzwamo peteroli, ku buryo gufungwa kwawo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments