Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Nibwo hatangiye gucicikana inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umuhanzikazi Valentine Nyiransengiyumva wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Dore imbogo’ azize indwara y'amayobera.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu.
Yavuze ko ‘Dore Imbogo’ yari amaze igihe yivuriza mu Bitaro bya Kibuye mu Karere ka Nyamasheke ari naho yaguye ariko ko ‘abaganga ntibari bakabonye indwara’.
Ati “Ibyumweru bitatu byari bigiye kuza ari mu bitaro, ariko yatakaga cyane tukumva cyane ari umutwe umuzahaje.”
‘Dore Imbogo’ yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Dore Imbogo’ aho aririmbamo agira ati “"Dore imbogo, dore impala, dore imvubu..." Yavugaga ko yahimbye iyi ndirimbo bitewe n’uko akunda inyamaswa.
Umuhanzi ‘Dore imbogo’ yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024