DRC: Abantu Icyenda bapfiriye mu gitaramo amakuru amirwa bunguri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-28 14:32:03 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, abantu icyenda bapfiriye mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Mike Kalambayi cyabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko iki gitaramo cyabereye muri stade des Martyrs i Kinshasa, cyitabiriwe n’abantu basaga 30 000 nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru newser kivuga ko hataramenyekana icyatumye abo bantu bapfa barimo umwana w'imyaka 10, nubwo bikekwa ko ari umuvundo.

Ni mu gihe Maajabu Gospel, sosiyete yateguye icyo gitaramo yo mu itangazo yashyize hanze, igaragaza ko hashobora kuba hari abantu babigizemo uruhare binyuze mu guteza akavuyo.

Abapfuye ni abagore umunani n’umugabo umwe. Bose bageze kwa muganga bapfuye kuko nta butabazi bw’ibanze bwari bwateguwe aho igitaramo cyabereye, nkuko Minisitiri w’Ubuzima Dr Samuel José Kamba yabitangaje.

Impamvu nta butabazi bw’ibanze bwateguwe, ngo ni uko abateguye igitaramo batabimenyesheje Minisiteri y’Ubuzima.

Related Post