Gasabo: Umusaza n'umuhungu we baratabarizwa nyuma yo gukubitwa n'umukazana-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-30 07:43:09 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Nibwo Umugore witwa Mukabalisa utuye mu Kagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo,  yatemesheje icupa mu mutwe umugabo we witwa Nzeyimana biturutse ku makibirane ashingiye ku mitungo.

Bamwe mu baturage bari aho uyu mubyeyi yatemeshereje umugabo we icupa, bawiye ibitangazamakuru bya Bplus TV na BTN ko, uyu mubyeyi usanzwe afitanye amakimbirane n'umugabo we, ngo kugirango yadukire umugabo we byatewe nuko umugabo we yatahuye ko yagiye kubitsa amafaranga rwihishwa mu y'indi konti ya banki badasanzwe babitsamo maze umugabo amubajije impamvu yabikoze umugore ahita amukabukira amubwira nabi.

Umuturage utifuje ko amazina n'imyirondoro bye bijya ahagaragara, yagize ati" Umugabo kugirango akubitwe ndetse anatemeshwe icupa mu mutwe, byaturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo afitanye n'umugore we".

Undi ati" Umugabo we yatahuye ko yagiye kubitsa amafaranga rwihishwa muri banki ku y'indi konti badasanzwe ababitsaho maze amubajije impamvu undi ahita amukabukira amubwira nabi".

Aba baturage bakomeza bavuga ko, uyu mubyeyi Mukabalisa yaturutse mu kabari afite icupa ry'inzoga iri mu bwoko bwa Mützig, maze arikubita hasi rimanyukaho utumanyu irisigaye ahita arikubita umugabo we mu mutwe undi nawe ahita avirirana amaraso.

Si ubwambere uyu mudamu ashinjwa urugomo kuko aherutse gukoreraho urugomo abantu bagera kuri batanu barimo sebukwe na musaza we bavukana dore ko musaza we bashyamiranye nyuma akaza kujya gusabira imbabazi mushiki we mu rukiko nyuma yo kumukubita agakomereka ku mutwe.

Musaza we yabwiye Bplus TV na BTN ko kuri iyi nshuro yakomerekeje umugabo we akwiye gukurikiranywa ntibigarukire hafi ndetse na sebukwe yahohoteye agahabwa ubutabera.

Iyamuremye Francois , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'aya makuru umunyamakuru wa BTN, aho yavuze ko urugomo rwabaye ndetse Mukabarisa akaba yaratangiye gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB mu gihe umugabo we wari wajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga yamaze gusubira mu rugo nyuma yo koroherwa.

Yagize ati" Nzeyimana yaratashye ari mu rugo mu gihe uwamukubise ari gukirikiranywa".

Gitifu Iyakaremye yaboneyeho gusaba imiryango kwirinda amakimbirane ndets n'aho agaragaye hagatangirwa amakuru n'abayafitanye bakegera ubuyobozi.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


Related Post