• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere Musanze, abantu barenga 40 bari bitwaje intwaro gakondo bari bigabije imirima y'abaturage baje gucukuramo zahabu barwanyije inzego z'umutekano zari zitabaye umwe araraswa undi agwa mu mukingo bombi barapfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Cyabararika, mu Murenge Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 04 Mutarama 2026, ubwo Polisi ikoreramu muri ako Karere yari mu bikorwa byo gucunga umutekano igatabazwa n'abaturage.

Polisi yatabajwe kugira ngo iteshe abari barimo gukora ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirima y'abaturage.

Abapolisi batabaye basanze itsinda ry’abantu  40 bari bitwaje intwaro gakondo zirimo amapiki n’ibitiyo, bagerageza guhangana nabo, biviramo umwe muri abo bagizi ba nabi kuraswa ahasiga ubuzima.

Amakuru BTN TV yamenye avuga ko muri abo bagizi nabi harimo undi umwe wari wafashwe nyuma yo kugwa mu mukingo, ariko aza gupfa nyuma ubwo yari agejejwe kwa muganga.

Aho byabereye ni mu cyanya gikomye giherereye hagati y’Umurenge wa Muhoza na Gacaca, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru.

Amabwiriza agenga aho hantu avuga ko nta muturage wemerewe kuhakorera ibikorwa ibyo aribyo byose byaba iby’ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi n’indi mirimo muri rusange.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, mu bihe bitandukanye bagiye bagira abaturage inama yo kubahiriza amabwiriza agenga aho hantu hakomwe kandi bakumvira inzego z’umutekano.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage kubahiriza amategeko kandi bakirinda gusagarira inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments