Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo kugeza ashizemo umwuka.
Ibi byabaye ku wa 01 Mutarama 2025, mu Mudugudu w’Ubutatu, mu Kagari ka k’Agakomeye, mu Murenge wa Kiziguro, wo mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko uwo mugabo yari yitabiriye ibirori by’abari babatirishije (batisimu), agezeyo bamuha ibiryo nk’abandi atamiye inyama ihita imuniga yitaba Imana.
Umwe yagize ati:"Twari mu birori atamira inyama yose iba iramunize, mu gihe turi gushaka ubutabazi iba iramwishe. Navuga ko yishwe no gushaka kumira inyama yose."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, yemeje aya makuru avuga ko koko uwo mugabo yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo.
Ati:"Uwo mugabo yagiye mu birori byo kubatirisha bamuha ibiryo biriho inyama, aza kuyitamira imumerera nabi, rero bahise bahamagara ubutabazi bw’imbangukiragutabara ihagera yamaze gupfa."
Kanamugire yakomeje avuga ko ibyabaye ari impanuka kuko yari yahawe ibiryo nk’iby’abandi bose bari bitabiriye ibyo birori.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma, nyuma yo gukorerwa isuzuma washyinguwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 04 Mutarama 2026.
Like This Post? Related Posts