Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, Nibwo Mukerarugendo Jean Pierre wari Umuyobozi w’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO mu karere ka Rutsiro yapfiriye mu mpanuka ya moto yabereye mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango.
Amakuru avuga ko nyakwigendera wari ufite imyaka 51 y’amavuko yavuye ku biro by’akarere agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy’inzererezi cya Murunda, hanyuma ubwo yari ageze mu ikorosi riri munsi y’ibiro by’akarere hagati y’isantere ya Congo-Nil n’ahitwa ku Kivumu, moto yabuze feri agwana nayo mu muferege.
Abamubonye bavuga ko nta bikomere bikanganye yari afite icyakora baketse ko ashobora kuba yaviriye imbere, bahita bamujyana ku Bitaro bya Murunda.
Ageze ku bitaro bya Murunda bamuhaye ubutabazi bw’ibanze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye apfira mu nzira ataragera kuri ibi bitaro.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro, ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro gito na IGIHE dukesha iyi nkuru ko yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’umuryango mugari w’abakozi b’Akarere by’umwihariko abakozi b’Urwego rwa DASSO avuga ko Akarere kabuze umukozi mwiza warangwaga n’umurava mu kazi ke.
Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre yasize umugore n’abana bane.