Gatsibo: Ku biro by'akagari hasanzwe umurambo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-30 13:18:50 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga, Nibwo ku biro by'Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, ku Isaha ya Saa Yine zishyira Saa Tanu, hasanzwe umurambo w'umugabo wari ufite imyaka 35 y'amavuko witwa Maniriho Athanasie, bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage barimo ababonye nyakwigendera yapfuye, babwiye BTN ko nyakwigendera, ubwo inzego z'umutekano zamusangaga ku kagari yamaze gushiramo umwuka afite imiti yica udukoko ndetse n'urwandiko yandikiye umufasha we.

Umwe ati" Ubwo bamusangaga ku biro by'akagari yapfuye, bamusanganye urwandiko yandikiye umugore we muri make rwasaga nk'ururimo ubutumwa bumusezeraho".

Umufasha wa nyakwigendera Maniriho Athanasie, ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN, yavuze ko amakuru y'urupfu rw'umugabo we yayabwiwe n'abkora mu nzego zibanze z'umutekano, baje kumuhuruza ndetse ko yakunze kujya amubwira ko Isaha n'Isaha aziyahura ariko undi agakomeza kuba mu rujijo bitewe nuko ntakintu azi cyatuma yiyambura ubuzima ako kajyeni.

Yagize ati" Natunguwe cyane no gusanga umugabo wanjye yapfuye mu buryo butunguranye. Yakundaga kumbwira ko aziyahura".

Andi makuru BTN yabashije kumenya, avuga ko mu masaha make mbere yuko nyakwigendera apfa, hari abamwumvishe akubitwa ataka n'abantu batabashije kumenyekana, igituma hari abakeka ko yaba yazize izo nkoni yahondagurwaga.

Kanamugire Jean Claude, Umukuru w'Umudugudu wa Minago, yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo BTN TV ndetse anavuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyihishe inyuma y'urupfu rwe nubwo hari abakwirakwiza amakuru adahagazweho avuga ko yiyahuye abitewe nuko yasanze umugore we amuca inyuma.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa mu gihe iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyo yazize.

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV

Related Post