Umugabo witwa Kabera Innocent uzwi ku zina rya Cyiza w'imyaka 23 y'amavuko wo mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, yiteye icyuma mu mutwe bitewe n'amakimbirane ashingiye ku mutungo yagiranye n'umugore we.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabarore, mu Kagari ka Kabarore, mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko Cyiza yiteye icyuma ubwo we n'umugore we bari bavuye kwa sebukwe gusaba no gukwa kuko bari basanzwe babana mu buryo butemewe n'amategeko, hanyuma umugabo ashinja umugore ko yakoresheje amafaranga menshi muri icyo gikorwa.
Umugabo n'umugore bakomeje gucyocyorana kuko umugabo yasabaga umugore ko yamusubiza amafaranga yakoresheje ndetse bigera n'aho ashaka kumutera icyuma ariko aramucika ahita akitera ari we.
Umwe yagize ati:"Twumvise ibibazo bimeze bityo natwe turatabara dusanga ni umuntu witeye icyuma bitewe n'ibyo atumvikanyeho n'umugore we. Ni bantu bari bavuye iwabo w'umugore gusaba no gukwa kuko basanzwe babana, nta n'iminota 10 yari ishize bamaze guherekeza abantu ariko twatunguwe no guhuruzwa ko yiteye icyuma."
Yakomeje avuga ko uwo mugabo kubw'amahirwe ntabwo yahasize ubuzima kuko yahise yihutanwa kwa muganga.
Undi muturage yagize ati:"Twari mu bukwe kandi bwagenze neza. Baratashye ariko twe dusigarayo hanyuma mugitondo nibwo nyirabukwe yaje aratubwira ngo umukobwa yamuhamagaye amubwira ko umugabo we ari mu Bitaro nyuma yo kwitera icyuma mu mutwe. Ni ibintu byadutunguye kandi byatubabaje kuko ejo twari kumwe nta kibazo."
Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'umugore wa Kabera kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru ariko ntiyshimye kugira icyo atangaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yemeje aya makuru.
Yagize ati:"Ayo makuru twayamenya mu ma Saa Tanu z'ijoro (23h00') ko umuturage witwa Kabera Innocent, ubwo ejo bari bagiye gusaba no gukwa umugeni mu Murenge wa Rwimbogo bageze mu rugo umugabo atangira kubaza umugore impamvu yakoresheje amafaranga menshi mu bikorwa bari bagiyeme ariko umugore amwereka ko ibyakozwe byari ngombwa ko bikorwa, umugabo amubwira ko agomba kumusubiza amafaranga, bakomeza kutabyumvukanaho umugabo giye kumutera icyuma ariruka maze umugabo afata icyuma akitera mu mutwe."
Yakomeje avuga ko uwakomeretse yahawe ubutabazi bw'ibanze ajyanwa kwa muganga kuri Centre de Santé.
Rugaravu yasabye abaturage kwiranda amakimbirane mu miryango kuko agira ingaruka nyinshi zirimo no kwamburana ubuzima, kudatanga uburere ku bana babo, ...rero abaturage bakwiye kubana neza.
Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.