Kinyinya: Sobanukirwa inkomoko y'izina ry'Ahantu hitwa " Mubigutiya"

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-01 06:31:52 Amakuru

Abatuye muri santeri yitwa Ibyiringiro, ahahoze hitwa Mubigutiya, mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bavuze inkomoko y'izina Ibigutiya ndetse banashimangira ko hiyubatse bitewe n'ibikorwa bihari.

Nk’uko Bplus TV igenda ibagezaho amateka y’ibice bitandukanye byo hirya no hino mu Gihugu, kuri iyi nshuro yabakusanyirije amateka y’ahitwa "Mubigutiya" binyuze mu gace ko mu makuru kitwa "Sobanukirwa".

"Mubigutiya" ni ijambo rigaruka kenshi mu mitwe y'abaturage batandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no hanze yaho byu mwihariko abaturiye, abakorera n'abagendera muri iyi Santeri yahinduriwe izina ikitwa " Ibyiringiro"  kubera ibihakorerwa ndetse n'umwuka uba uhari mu bihe bitandukanye.

Ibigutiya byahinduriwe izina byitwa "Ibyiringiro". Ni mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama , mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Umunyamakuru wa Bplus TV na BTN, yakoze iyi nkuru yifashishije abaturage batuye muri aka gace kuva mu myaka y'i 1986, ubwo izina Mubigutiya ryatangiraga kumvikana.

Hari abibeshya ko ijambo " Ibigutiya" ryakomotse ku mikorere idahwitse y'abari n'abategarugori bahabarizwaga ndetse n'amagingo aya, bivugwa ko bicuruzaga kumbi siko biri.

Mpazimaka Christophe uzwi ku izina rya Gasongo, yabwiye Bplus TV ko ijambo ibigutiya ryamenyekanye kubera umugore wacuruzaga inzoga yitwa Kanyanga noneho kugirango ayiguhe akabanza kuyihisha mu ngutiya yabaga yambaye mu rwego rwo kuyihisha no kujijisha ubuyobozi cyane ko abacuruzaga kanyanga bahigwaga bukware.

Mpazimaka asobanura ko Mubigutiya hakomotse ku mucuruzi wa kanyanga

Yagize ati"  Mubigutiya byaturutse ku mugore wacuruzaga kanyanga ayihishe mu ngutiya yabaga yambaye. Ni 1986, ubwo rero wajya kumureba ushaka kuyigura mukumvikana ibiciro nyuma ukajya kubona ukabona ayikuye mu ngutiya aho yabaga yayihishe".

Akomeza ati" Mubigutiya" ni uko ryamamaye bitandukanye n'ababisanisha n'uburaya cyangwa ubusambanyi by'abari n'abategarugori bahatuye".

Abatuye muri aka gace gasigaye kitwa "Ibyiringiro" ntibanezezwa n'abakihita "Mubigutiya" bitewe nuko hiyubatse hagatezwa imbere ndetse n'ibyahateshaga agaciro bikava bityo rero bagasaba ko ukomeje kuhita ibigutiya yajya afatirwa ibihano.

Umukuru w'Umudugudu wa Binunga, Ahabarizwa Santeri y' "Ibyiringiro", Nsanzimana Syliver, Yabwiye Bplus TV ko abakihita "Ibigutiya" bakiri inyuma mu mitekerereze bitewe n'iterambere ryaho ndetse n'ibiteganywa kuhakorerwa.

Mudugudu Nsanzimana ahamya ko " Mubigutiya" hiyubatse

Agira ati" Abantu bahimba ahantu amazina kubera imyumvire yaho ariko ndagirango nkubwire abagitekereza Mubigutiya bagakomeza kuhahita navuga ko imyumvire yabo ikiri inyuma. Ndabwira abanyamasengesho gukomeza gusengera Santeri yacu ikomeza itere imbere ndetse n'abahatuye nabasaba ko bahateza imbere kurushaho".

Iyi santeri y'Ibyiringiro, iri mu masanteri azwi cyane mu Mudugudu wa Binunga, umwe mu midugudu ine igize akagari ka Murama irimo Taba, Rusenyi na Ngaruyinka.

Nawe rero wabyumvishe ko Ibigutiya byakomotse ku mugore wahishaga kanyanga mu ngutiya, iyo yabaga ayigurisha abakiriya be.

Ese ni akahe gace n'inkomoko y'izina ryaho wifuza ko twazagarukaho ubutaha, nyuza igitekerezo cyawe ku mbugankoranyambaga zitandukanye za Bplus TV, Hose ni Bplus TV Rwanda ntse na BTN TV Rwanda.
Sibomana ntiyemeranya n'abakita aho atuye "Mubigutiya"

Related Post