Mu Karere ka Karongi abantu batatu batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho kwica batemye Ndiramiye Vianney w’imyaka 55 y'amavuko bamushinja kuba yararoze Mushimiye Ndimubanzi w’imyaka 25 y'amavuko bikamuviramo urupfu.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Gisovu, mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Abatawe muri yombi ni Habimana Mvuyekure bahimba Matunguru w’imyaka 30 y'amavuko, Uwiringiyimana Esther w’imyaka 26 y'amavuko na Muhayimana Samuel w’imyaka 18 y'amavuko. Uko ari batatu, bivugwa ko uretse kwica umugabo bashinja amarozi, banakomerekeje bikomeye abandi bantu basanze muri urwo rugo rwa nyakwigendera.
Umukuru w’umudugudu wa Karambo Nteziryimana Evariste, avuga ko intandaro y’urwo rugomo ari ugukekana amarozi, aho abaturanyi ba nyakwigendera Ndiramiye Vianney basanzwe bavuga ko abarogera abantu bagapfa.
Intandaro nyirizina yabaye urupfu rwa Mushimiye Ndimubanzi wo mu Mudugudu wa Nyaruyaga, mu Kagari ka Gitabura, wapfuye urupfu rw’amayobera agasiga umugore n’umwana.
Yakomeje avuga ko uwo Mushimiye Ndimubanzi yafashwe avuga ko aribwa n’ umutwe cyane, ajyanwa ku Bitaro bya Mugonero, nabyo bimwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari na ho yasanganywe kanseri yo mu bwonko.
Yagaruwe mu Bitaro bya Mugonero ari na ho yaguye, ariko mbere yo gupfa avuga amagambo menshi atumvikana arimo no kuba we yaravugaga ko atazize kanseri ahubwo yarozwe na Ndiramiye Vianney.
Byakubitiyeho kuba abaturage basanzwe bamushinja kubarogera, banavuga ko hari umukecuru w’ umuturanyi wabo wigeze kurwara akaremba, bakamujyana kwa muganga ariko abo mu muryango we bakavuga ko ari Ndiramiye wamuroze, bamubwira ko natamurogora bamwica.
Icyo gihe Ndiramiye bivugwa ko ari we wamuhaye umuti arakira nk’uko byashimangirwa na Mudugudu Nteziryimana.
Yagize ati:"Ntituzi niba yarakijijwe n’imiti ya muganga cyangwa iya nyakwigendera, ariko ba nyiri uyu wundi, bavuze ko apfuye amuvuga, bishyiramo ko ari we umwishe."
Yakomeje avuga ko akivuga ko azize Ndiramiye Vianney abari bamurwaje bahamagaye imiryango yabo n’iyo kwa sebukwe w’uwari upfuye, bayimenyesha ibyo yavuze, bakibyumva bafata intwaro gakondo bajya kwihorera.
Ati:"Mukuru we witwa Habimana Mvuyekure, murumuna we witwa Muhayimana Samuel n’undi witwa Mushimiyimana Emmanuel bafatshe ishoka, imipanga n’ibihiri, nyina Nyiranzacahinyeretse Peruths afata isuka n’inkoni, biyunga n’abandi batatu bo kwa nyirabukwe wa Mushimiye Ndimubanzi, bajyayo bahasanga Ndiramiye Vianney, umugore we Musabyimana Adèle, umukobwa wabo Nyirarukundo Marthe w’imyaka 29 y'amavuko, n’umwuzukuru wabo. Ndiramiye ababonye n’intwaro nyinshi gakondo yirukiye mu nzu arakinga."
Bamwe bahagaze ku marembo ngo hatagira ubacika, umwe yurira inzu ngo asenye amategura amanukiremo, abona byatinda, batangira guca inzugi. Baciye urwinjira mu nzu, n’urwo mu cyumba yari arimo, uwari ufite ishoka ahita ayimwasa mu mutwe, abandi bamutemesha imihoro.
Umugore we yagize ngo ariruka umukecuru wazanye isuka na we ayimwasa mu mutwe, yikubita hasi bomucocaguza inkoni ariko ntiyapfa, umukobwa wabo na we bamukubise umuhoro yikubita hasi batangira kumubyinagiraho.
Abasigaye ku irembo basigaye bacunga abaje gutabara, uje bamutera amabuye agasubirayo.
Abaturage babonye hari bupfe benshi, bahamagara Inzego z’umutekano, zije abicaga uko ari barindwi (7) bariruka, babiri bafatirwa ku Mugonero mu Murenge wa Mahembe, mu Karere ka Nyamasheke, uwitwa Habimana Mvuyekure, wari uyobonye icyo gitero afatirwa mu Murenge wa Mutuntu yerekeza mu Karere ka Nyamagabe, abandi bane barabacika, bakaba bagishakishwa.
Ndiramiye Vianney yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gatare apfa akihagera, imbangukiragurabara ijyana umurambo mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mu mu gihe umukobwa we akivuza.
Umugore wa Ndiramiye Vianney we yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gakuta muri uwo Murenge, bose bari kwitabwaho n’abaganga.
Munyurangabo John uri mu batabaye mbere bakamutera ibuye mu mutwe bakamukomeretsa, yavuze ko ibi batatekerezaga ko hari uwabitinyuka mu gihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko.
Yagize ati::"Ibi ni amahano ndengakamere. Gushinja umuntu amarozi, mukikora mu gihugu nk’iki mugatera urugo rw’umuntu mukamwica abandi bo mu muryango we mukabakomeretsa na bo bashaka kubica? Bafatwe bahanwe rwose birakabije."
Abaturage basigaranye igihunga n’ubwoba ku bakekwaho ubwicanyi batarafatwa, bagahamya ko bashobora kugirira nabi n’abandi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, avuga ko ibyabaye ari amahano atakwihanganirwa n’ubuyobozi.
Yagize ati:"Batatu bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba abandi baracyashakishwa. Ibyo bakoze ni amahano atakwihanganirwa kuko umutekano w’umuturage ari ntavogerwa. Bagomba kubihanirwa bikomeye kuko gutera urugo rw’umuntu ukamwica, abandi ukabakomeretsa uvuga ngo ni umurozi ni amahano."
Yasabye abaturage gukunda ubuzima no gukunda abandi, abafite ikibazo bakegera Ubuyobozi bukabafasha kugikemura, byakwanga bakagana inkiko aho gushaka kwihanira no kwamburana ubuzima.
Icyo amategeko ateganya ku byaha bashobora gukurikiranwaho
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri mu byaha bikorwa mu Rwanda nk'uko byagaragajwe na Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza ya 2024/2025.
Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).