Inshuti z'Umuryango za Jabana, Nyaruguru, Nyamagabe na SOS biyemeje ubufatanye butajegajega

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-01 20:09:36 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Nibwo itsinda ry'Inshuti z'Umuryango zikorera mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo, ryakoreye urugendo shuri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi, mu rwego rwo kurushaho kwigiranaho icyateza imbere imiryango ndetse no kurwanya inzitizi umwana ahura nazo.

Bamwe mu baturage barimo Ishuti z'Umuryango mu Murenge wa Jabana baganiriye na BTN, bavuze ko uru rugendo shuri rwari rukenewe bitewe nuko hari amasomo buri ruhande rwigiye ku rundi.

Kaneza Flasia utuye mu Murenge wa Jabana, yatanze ubuhamya bugaruka ku kamaro n'ibikorwa by'Inshuti z'Umuryango, aho yahamije ko byatabaye abana batandukanye bari baravuye mu ishuri bakerekeza mu buzima bukakaye bwo kumuhanda.

Uyu mubyeyi yabwiye imbaga yari imuri imbere ko umwana we w'umuhungu yigeze kuva mu ishuri agatangira kuba mu buzima bubi ariko kubwo amahirwe atabarwa n'Inshuti z'Umuryango asubizwa mu ishuri none kuri ubu ni intangarugero aho atuye n'aho yiga dore ko asoje umwaka wa Gatatu mu Cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye(O'Level)

Yagize ati " Mu byukuri ndashimira cyane Inshuti z'Umuryango zikorera mu Murenge wa Jabana kuko mwatabaye umwana wanjye w'umuhungu ubwo yari mu buzima buteye agahinda none ubu nababwira ko ageze kure amasomo. Asoje Icyciro rusange cy'amashuri yisumbuye(O'Level)".

Karikumutima Calixte, Umuhuzabikorwa w'ishuti z'umuryango mu murenge wa Jabana aganira na BTN yashimiye cyane bagenzi babo bakoreye urugendo shuri aho batuye kuko ibiganiro byabaye byitezweho gutanga umusaruro ku muryango Nyarwanda ndetse n'ubuzima bw'umwana, akaba asaba ababyeyi kubegera bagafatanya kurera mu buryo bworoshye.

Agira ati" nk'Inshuti z'Umuryango mu Murenge wa Jabana, turashimira cyane bagenzi bacu baturutse mu Ntara y'Amajyepfo kuko ibitekerezo twunguranye biradufasha byinshi. Ubufatanye hagati yacu bizagirira akamaro buri wese dore ko natwe duteganya kuzabasura.

Akomeza ati " Mu byukuri twese dukomeje gutya ikibazo cy'abana bayobotse ubuzima bwo ku muhanda nticyakongera kumvikana, Ababyeyi bakomeze kutwegera ndetse n'umuryango Nyarwanda ukarushaho kuba mwiza".

Enock Ahimbisibwe, Umukozi wa SOS Children Village Ishami rya Nyamagabe akaba Umuhuzabikorwa wa gahunda yitwa Family Strengthening ndetse akaba ariwe wari uyoboye iri tsinda, agaruka ku rugendo shuri bagiriye mu Murenge wa Jabana, yabwiye BTN ko barwungukiyemo byinshi bizabafasha ku gukomeza kubaka imiryango ifitanye amakimbirane ndetse no kwigisha uko yakwirindwa.

Ati " Urugendo twagiriye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gusabo, rwatubereye rwiza kuko twungukiyemo byinshi biri budufashe uko twakunga imiryango ifitanye amakimbirane ndetse tunigishe uko yakwirindwa".

Ahimbisibwe yaboneyeho gusaba ababyeyi kuzuza inshingano zabo bakarera neza abana ndetse n'abafite ikibazo kikagaragazwa mu buyobozi aho kurindira ko ubuzima bw'umwana bwangirika cyane ko hari abava mu ishuri bakerekeza mu buzima bubi biturutse ku makimbirane y'ababyeyi babo.

Inshuti z'Umuryango zakoreye urugendo mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Ngiryi, zari zaturutse mu turere tubiri, zihagarariye IZU mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru ndetse n'izari zihagarariye izikorera mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Amakimbirane ni kimwe mu bigira ingaruka ku iterambere ry’imiryango ndetse ubuhamya bwa bamwe bugaragaza ko kuva incuti z’umuryango zatangira gufata iya mbere mu gukemura ibibazo biwugarije hari abatangiye gusarura imbuto zikomoka ku muhate wabo.

U Rwanda rumaze iminsi rushyize imbere gahunda zo gukemura ibibazo hatitabajwe inkiko, harimo abunzi, inshuti z’umuryango n’izindi gahunda zigamije guteza imbere ubutabera bwunga.

Related Post