Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, Nibwo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, Akagali ka Kivugiza, mu Mudugudu wa Muhoza, umwana uri mu kigero cy'imyaka 15 yateye undi ufite imyaka 16 icyuma mu mutima ahita apfa, bapfuye flash Disk.
Bamwe mu baturage bari aho nyakwigendera yiciwe, babwiye BTN ko mbere yuko apfa yabanje gusagarirwa n'abandi bana batatu( bazwi nk'abamarine), aho bamubazaga niba abaha flash yabo bamutije akayibura cyangwa niba ayibagurira.
Hari uwagize ati" Abana baje biyamira uko ari batatu bavuga ko bamubonye kumbi yari nyakwigendera Stiven. Bamubajije niba abaha flash bamutije cyangwa niba abaha amafaranga".
Undi ati" Ubwo bamufashe bashaka kumutera icyuma ariko mukuru we aratabara gusa biba iby'ubusa kuko umwe ufite imyaka 15 yahise amukubita icyuma mu cyico mu mutima ahita yikubita hasi".
Umugabo wari ucumbikiye nyakwigendera, yatangarije BTN ko ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru, bari babonanye, amuha ikiraka cyo kumubumbira amatafari yo kubakisha dore ko yari amaze gukinga urugi ku nzu we n'umuvandimwe we babamo.
Agira ati" Steven ejo ku Cyumweru twari kumwe twemeranya kumbumbira amatafari yo kubakisha inzu. Nari maze gukinga urugi ku nzu yabanagamo n'umuvandimwe we".
Abatuye muri uyu Mudugudu wa Muhoza, basaba inzego z'ubuyobozi gukora ibishoboka uyu mwana w'imyaka 15 wapfuye agahabwa ubutabera kuko yari inyangamugayo ndetse yari afitiye abatari bake akamaro.
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuyobozi nibukomeza kujenjekera urugomo rw'aba bana bazwi nk'abamarine, hari abazaruburiramo ubuzima bitewe nuko bakunda gusagararira buri wese dore ko uyu wishe mugenzi we yasize avuze ko nagaruka azahita yica uwagerageje kumufata cyane ko guhora bafungwa babimenyereye.
Inkuru irakomeje!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali