Nyaruguru: Abagizi ba nabi bishe umugabo bamujugunya mu kirombe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-06 12:28:25 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, Nibwo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ngera, Akagari ka Nyamirama, mu Mudugudu wa Nyamirama, hagaragaye umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wari uryamye mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha.


Amakuru avuga ko nyakwigendera yabonywe n’abari bagiye mu mirimo yo gucukura aho bavuze ko bamubonye ari mu kirombe yapfuye, bagakeka ko yaba yiciwe ahandi hantu bakaza kumujugunya muri icyo kirombe, kuko bashishozaga ngo barebe niba ari uwo muri ako gake hakabura n’umwe umumenya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Rudasingwa Aphrodis, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru bamenye iby'aya makuru ndetse ko iperereza kuri uru rupfu rigikomeje ngo hamenyakane ikirwihishe inyuma n'imyirondoro ye.

Yagize ati “Turacyashakisha uko biteye neza, ntabwo turamenya aho yari aturutse kugeza ubwo yaguye muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha. Nta mukuru ye turamenya, gusa ubona ko ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 40.’’

Mu minsi ishize humvikanye amakuru y’abaturage binubira urugomo rurangwa muri aka gace cyane cyane ahegereye ahitwa ku Kibuye cya Shali, aho banavugaga ko uyu mutekano muke uri mu bituma abifuza kuhasura bahaza baseta ibirenge, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu mutekano nubwo ubuyobozi butemeranya nabo kuri icyo kibazo cy’umutekano muke dore ko buvuga ko nta kibazo kidasanzwe gihari.

Related Post