Karongi: Ku Kiyaga cya Kivu habonetse imibiri 18 y'Abishwe muri Jenoside

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-06 18:30:00 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ya 05 Kanama 2024, Nibwo mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahahoze ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba, EAFO Nyamishaba kuri ubu hahinduwe Ikigo cyeguriwe ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Karongi, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri 18 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, aribwo umusekirite urinda iki kigo cyarimo atembera akabona imyenda ishaje ahari harimbutse igiti, agakeka ko ishobora kuba ari imibiri y’abiciwe muri iki kigo mu gihe cya Jenoside agahita abimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'aya makuru umunyamakuru wa BTN TV ukorera mu Ntara y'Uburengerazuba, aho yavuze ko  bakiyamenya bahapanze umuganda, basanga koko ari imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Yagize ati "Uwo musekirite amakuru yayahaye umuyobozi mukuru wa IPRC Karongi, na we arayampa. Tuhapanga umuganda dusangamo imibiri 18".

Ishuri rya EAFO Nyamishaba mu gihe cya Jenoside ryahungiyemo Abatutsi benshi bahizeye amakiriro kuko hari mu kigo cya Leta, ariko siko byagenze kuko Interahamwe zifatanyije na bamwe mu banyeshuri bigaga muri iki kigo, bahise batangira ku bagabaho ibitero abishwe bakajugunywa mu Kiyaga cya Kivu.

Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu nta makuru ku myirondoro y’aba bantu 18 buramenya, bukavuga ko hakenewe ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu kumenya imyirondoro y’iyi mibiri.

Imibiri yavanywe mu ishuri yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, mu gihe itegereje gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

I Nyamishaba mu mbago z’iri shuri hari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 3500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo.

Ifoto: IGIHE

Related Post