Gasabo: RIB yataye muri yombi abayobozi babeshyeye umuturage ko yibye ihene

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-06 19:03:24 Amakuru

Ku wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu barindwi barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, babeshye umuturage ko yibye ihene.

Byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu w’Uwaruraza tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Abatawe muri yombi ni Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, Rugigana Pacifique, Umuyobozi w’Umudugudu wa Uwaruraza, Ngiramahirwe Isaac, Ntakobagira Viateur wari ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, Nzabahimana Gratien, Nikuze François, na Ngirinshuti Placide bari ba mutwarasibo ndetse n’umuturage witwa Nyandwi Edouard.

Bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kurega undi umubeshyera no guhohotera uwatanze amakuru.

RIB yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Kanama 2024, yohereje mu Bushinjacyaha dosiye y'abo bantu bafunzwe, bacuze umugambi wo kugambanira umuturage bamubeshyera ko yibye ihene kugira ngo babone uko bamwikiza kuko yatangaga amakuru ku mikorere idahwitse bari bafite irimo gukingira ikibaba abantu bubaka mu kajagari.

Amakuru akomeza avuga ko bahisemo gukora inyandiko itavugisha ukuri igaragaza ko uwahohotewe yibye ihene, bamufungirana mu biro by’Akagari hamwe n’ihene. Iyo hene yari uy’umuturage ufunganywe nabo (wabeshye ko iyo hene ari ye kandi yaravuye kwa Mudugudu) nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Icyaha cy’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoreha indandiko mpimbano na byo bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3Frw na miliyoni 5 Frw.

Icyaha cyo gukibita cyangwa gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.

Hari kandi icyaha cy’ihanwa ry’umuntu uhohotera uwatanze amakuru gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni 1Frw na miliyoni 2 Frw, mu gihe kurega umuntu umubeshyera bishobora guhanishwa igifungo cy’amezi abiri ariko kitarenze atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yakebuye abayobozi bafite imyitwarire nk’iyo yo guhohotera abaturage, yibutsa ko mu mategeko nta hantu na hamwe hari igihano cyo gukubita cyangwa kwihanira.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umuyobozi ukwiye kujya mu bikorwa nk’ibyo. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko uzabifatirwamo azashyikirizwa ubutabera.”

RIB kandi yashimye abaturage batanze amakuru ndetse bakagaragaza kudashyigikira imikorere mibi nk’iyo.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Bumbogo.
Umuturage wabeshyewe ko yibye ihene

Related Post