Nyarugenge: Umwana w'umwaka n'igice yapfiriye kwa muganga nyuma y'impanuka iteye ubwoba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-08 12:45:52 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu w'Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, ho mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y'imodoka ebyiri zagonganye , babiri barimo umwana w'imyaka ibiri bayikomerekeramo bikabije.

Bamwe mu baturage baganiriye n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, bavuze ko iyi mpanuka yabaye yatewe n'ubusinzi bw'umushoferi wari utwaye imodoka , aho yaje ari kumuvuduku mwinshi akagonga indi modoka ikarenga umuhanda.

Ntawukuriryayo Diyonise wabonesheje amaso ye iyi mpanuka yagize ati" Umushoferi yaje afite umuvuduko mwinshi hanyuma agonga indi modoka ayirenza umuhanda yikaraga aribwo yakubise ikibuno cyayo umugenzi wagendaga n'amaguru maze nawe yikubita munsi y'urugo".

Undi muturage yabwiye ibi bitangazamakuru( BTN&Bplus TV) ko yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kubona uwari uhetse umwana agonzwe akagwa igihumure. Ati" Numvishe uruhu runyorosotseho bitewe nuko imodok ayamugonze ndeba ikamuta epfo gusa kubwo amahirwe tugatabarira hafi tukamujishura umwana nubwo yari yakubye ijosi".

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko babajwe n'imyitwarire y'uyu mushoferi wadandabiranaga kubera inzoga wirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru kuko ubwo yagongaga yashatse kubangira amaguru ingata ariko agahita afatwa n'inzego z'umutekano n'abayobozi bakorera mu Kagari ka Rugenge.

Umukobwa wari uvuye guhaha ndetse wari uhetse uyu mwana wakomeretse bigasaba ko ashyirwaho umuti wa serumu n'ubundi bufasha yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yarahetse wari wakubye ijosi akanavirirana amaraso yajyanywe ku bitaro bya CHUK kugirango bitabweho.

Imodoka zagonganye ebyiri harimo imwe yari itwaye abagenzi Nyabugogo berekezaga mu gihugu cya Uganda,  y'ubwoko bwa Toyota Carina ifite Pulake RAA 393 D. 

Umuvugizi wa Polisi Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'aya makuru umunyamakuru wa BTN anaboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kwigengeserera no kubahiriza amategeko n'amabwiriza.

Yagize ati" Nibyo koko impanuka yabereye mu muhanda mushya werekeza kuri RURA uherereye mu Mudugudu w'Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, aho yatewe n'umushoferi watwaye yasinze akagonga imodoka nayo ikagonga umukwobwa wari uhetse umwana, nyuma bagahita bajyanywa ku Bitaro kwitabwaho. Umukobwa yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yajyanywe ku bitaro bya CHUK".


SP Kayigi akomeza ati" Birababaje gusanga umuntu atwara ikinyabiziga yanyweye inzoga yasinze kandi ibisindisha nibyo biba bitwaye imodoka kuko ubwenge bwe buba bwataye umurongo, Polisi ntizabyihanganira, buri munsi dukora ubukangurambaga. Ikindi ugasanga umushoferi atwarana umuvuduko mwinshi yajya kugongana n'ikindi agahita ajya kuvogera abanyamaguru mu cyerekezo cyabo,  Ababyeyi bigishe abana uko bitwara mu muhanda ndetse ntibabatererane ndetse n'abatwara ibinyabiziga bitwararike".

Ubwo umyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yaje kwakira inkuru y'akababaro ivuga ko umwana yamaze kwitaba Imana.








Elias Dushimimana BTN i Kigali

Related Post